Muhanga: Basobanukiwe ko kurwanya isuri ahakikije igishanga bahingamo ari bo bireba

Bamwe mu bahinzi bibumbiye muri koperative ya IABEM ikorera ubuhinzi mu gishanga cya Makera bavuga ko bari bazi ko kurwanya isuri ku misozi ihakikije bumvaga bireba Leta yakibatunganyirije, ariko bamaze gusobanukirwa ko ari inshingano yabo.
Icyo gishanga kiri hagati y’Imirenge ya Nyamabuye na Cyeza mu Karere ka Muhanga, abagihingamo ubu bafashe ingamba zo kurwanya isuri imanuka ku misozi ikikije iki gishanga ikacyangiza, ubwabo ubu bacukura imirwanyasuri bakayiteraho n’ibiti.
Niyirema Marcelline ni umwe muri abo bahinzi bo muri iyo koperative, uvuga ko nyuma yo gusobanurirwa n’ubuyobozi ko kurwanya isuri yangiza ibishanga n’imibande bihera ku misozi iba ibikikije, bahise bafata ingamba zo gucukura imirwanyasuri ku misozi ikikije igishanga bahingamo cya Makera.
Ati: “Ubuyobozi bwatuganirije uburyo umuntu yita ku bidukikije ariko bwitsa ku kurinda igishanga duhingamo ko cyangwizwa n’isuri iva ku misozi, ko bikorwa bihereye ku misozi igikikije, natwe duhita twiyemeza gucukura imirwanyasuri ku misozi igikikije kugira ngo isuri itazacyangiza turebera kandi ari twe ba mbere gifitiye akamaro.”
Mujawimana Beatrice na we uhinga muri icyo gishanga avuga ko batarigishwa ko kubungabunga igishanga bumvaga kukirinda isuri bireba Leta yakibatunganyirije.
Ati: “Jyewe numvaga mbere ko Leta yatunganyije igishanga dukoreramo ubuhinzi, ari nayo izakirinda isuri imanuka ku misozi, ariko nyuma yo kwigishwa ko kukirinda bihera ku misozi ndetse ari twe bambere bo ku kirinda, nanjye nahinduye imyumvire ubu ndi mu ngamba kimwe n’abandi mu gucukura imirwanyasuri dutera n’ibiti mu rwego rwo kugirango isuri yajyaga imanuka mu gihe cy’imvura ikuzura mu bigori yo kuzongera kuhagera.
Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline avuga ko kuba abahinzi barasobanukiwe akamaro ko kurinda ibidukikije no kurinda igishanga bakoreramo ubuhinzi, bizafasha gukora ubuhinzi butangiza ibidukikije.
Ati: “Ni byo rwose umuhinzi iyo amaze gusobanukirwa akamaro ko kurinda ibidukikije no kurwanya isuri yangiza ubutaka ahingaho, bituma akora ubuhinzi bugezweho kandi arinda ibidukikije, ndetse n’uruhare rwe rwo kwita ku butaka rukagaragara. Rero abahinzi ba IABEM ni byo bareza ariko kuba bafite intego yo kurinda isuri igishanga bakoreramo ubuhinzi natwe twiteguye kujyanamo na bo tukabafasha aho bishoboka.”
Aba bahinzi biyemeje gukumira isuri bahinga mu gishanga cya Macyera, bagera ku 1 562 aho bibumbiye muri koperative, bahinga ibigori, ibishyimbo cyane cyane imiteja, aho ku gihingwa cy’ibigori bari mu makoperative yatoranyijwe abasha gukora ubutubuzi bw’imbuto yabyo ihabwa abandi bahinzi.

