Muhanga: Barifuza ko isoko rya Nyabisindu ryubakwa rigasakarwa 

  • UWIZEYIMANA AIMABLE
  • Nzeri 17, 2024
  • Hashize amezi 11
Image

Abacururiza mu isoko rya Nyabisindu riherereye mu mujyi wa Muhanga mu Murenge wa Nyamabuye mu Karere ka Muhanga bavuga ko kubera ko babura aho bugama izuba cyangwa imvura, ubuyobozi bukwiye kubafasha iri soko rikaba ryasakarwa.

Munezero J. Bosco ucururiza muri iryo soko rya Nyabisindu avuga ko kuricururizamo ntacyo bitwaye, ahubwo ikibazo kiba mu gihe cy’imvura no mu gihe cy’izuba ryinshi, ku buryo riramutse risakawe byaba bikemutse.

Ati: “Gukorera muri iri soko ntacyo bintwaye, ahubwo ikibazo nkigira mu mvura iyo abaguzi natwe ubwacu tubuze aho twugama, cyane cyane nk’ubu ku zuba. Muri make badufashije kurisakara nta kindi kibazo twagira.”

Uwase Marie Claire nawe ucururiza muri iryo soko rya Nyabisindu, wigeze kuba umuzunguzayi, avuga ko nyuma yo kuva mu buzunguzayi akaza kuricururizamo nta kibazo afite, ahubwo ikibazo kiba mu gihe cy’imvura yifuza ko ryubakwa rigasakarwa.

Ati: “Nahoze mu buzunguzayi ariko biza kurangira nje gucururiza hano, rero kuva naza nta kibazo mfite ahubwo ikibazo nkigira mu mvura kubera ko iri soko ridasakaye, muri make ubuyobozi budufashije rigasakarwa byaba ari byiza.”

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Kayitare Jacqueline, avuga ko iri soko rya Nyabisindu, hari gahunda yo kurivugurura kandi bikazajyana n’irindi riri mu Cyakabiri.

Ati: “Mu mishinga dufite igomba gukorwa mu mujyi wa Muhanga, harimo no kuvugurura ririya soko rya Nyabisindu, kandi bizajyana n’isoko ryo mu Cyakabiri naryo tuzubaka kuko aya masoko yombi arakenewe kugira ngo yunganire isoko rikuru dufite muri uyu mujyi.”

Kayitare akomeza avuga ko iyi usibye aya masoko, umujyi wa Muhanga, hateganyijwe gukorwamo ibikorwa remezo bindi birimo no kubaka imihanda ya ka birimbo, gushishikariza abawutuye gukomeza kuvugurura inzu batuyemo hagamijwe gukomeza kuzamura iterambere ryawo nk’umujyi ugaragiye umujyi wa Kigali.

  • UWIZEYIMANA AIMABLE
  • Nzeri 17, 2024
  • Hashize amezi 11
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE