Muhanga: Babiri bafatanywe inka 1 muri ebyiri zibwe

Habinshuti Evariste w’imyaka 71 na Ntawizera Theogene ni bo bafashwe nyuma yo gufatanwa inka imwe muri ebyiri zibwe Usabyeyezu Adalbert wo mu Murenge wa Nyamabuye mu Karere ka Muhanga.
Bamwe mu baturanyi ba Habinshuti Evariste wo mu Murenge wa Cyeza, basobanura uburyo izo nka zibwe.
Umwe muri bo yagize ati: “Umuhungu wa Habinshuti Evariste witwa Habanabakize Jean Claude w’imyaka 53, ni we wibye inka 2 za Usabyeyezu Adalbert noneho azijyana kwa se, na we azijyana kwa Ntawizera Theogene ari n’aho imwe muri zo yafatiwe mu ma saa tanu z’amanywa ku wa Mbere tariki ya 27 Mutarama 2025 mu gihe indi yari yamaze kubagwa.”
Umuvuguzi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo SP Emmanuel Habiyaremye, ashima uruhare rw’abaturage mu gutanga amakuru.
Ati: “Ni byo koko kuri Sitasiyo ya Polisi ya Nyamabuye hafungiye abagabo 4 bakekwaho ubujura bw’inka.
Aho uyu munsi taliki ya 27, Mutarama 2025, ari bwo babiri muri bo ari bo polisi yafashe bakaba bakekwaho ubufatanyacyaha mu bujura bw’inka,
Muri iri tsinda hakaba harimo uwibye inka harimo abazihishe harimo n’uwabazemo imwe mu gihe inka 1 yafashwe igasubizwa nyirayo n’aho indi ikaba yarabazwe”.
SP Emmanuel Habiyaremye akomeza ashima abaturage bagize uruhare mu gutanga amakuru ndetse abasaba gukomeza ubwo bufatanye n’inzego z’umutekano kugira ngo habashe gukumirwa ibyaha, ariko kandi akibutsa abatekereza kwiba yaba inka, irindi tungo cyangwa ibindi kumenya ko inzego z’umutekano ziri maso.
lg says:
Mutarama 29, 2025 at 9:06 amBagurishe imitungo yabo cyangwa bishyure iyo nka mbere yuko bafungwa ngo ejo bafungurwe bibe birangiriye aho mbere yo gufungwa bajye babanza kwishyura ibyibwe