Muhanga: Babangamiwe no kutagira amazi meza bigatuma banywa ibirohwa

  • KWIZERA JEAN DE DIEU
  • Gicurasi 11, 2025
  • Hashize amezi 3
Image

Abaturage batuye mu Murenge wa Nyamabuye, Akagari ka Remera, Umudugudu wa Nete, barasaba amazi meza kuko ayo banywa ari ay’isoko abamo imyanda by’umwihariko mu gihe cy’imvura bikaba bibabangamiye.

Abo baturage babwiye Imvaho Nshya ko baterwa impungenge n’amazi banywa kubera uburyo aba asa.

Uwitwa Pierre Niyoyita yagize ati: “Dore amazi tuvoma uko asa na we urayabona. Ni mabi cyane, turasaba ko hano batuzanira amazi meza kuko kunywa aya bitatugwa neza.”

Undi yagize ati: “Turasaba ko muri Nete batwoherereza amazi kuko nayo bahaye abantu mu ngo zabo ntabwo aza. Iki kibazo cy’amazi twarakigaragaje ariko turategereza turaheba.”

Umwe mu bahavoma, bagaragaje ko ayo mazi atari meza ariko ko nta yandi mahitamo bafite.

Ati: “Aya mazi ni mabi, ubu abakire bafite amazi mu ngo zabo na bo bamara icyumweru batayabona. Ugasanga rero ni ikibazo, witegereje aya mazi ni mabi, noneho iyo bigeze mu gihe cy’imvura aba mabi kurenzaho. Twagirwa n’uwaduha amazi hano.”

Abo baturage bavuga ko bavoma ibyo biziba kubera kubura uko bagira gusa bakanagaragaza ko ikibazo cy’amazi bakigaragaje inshuro nyinshi uko bakoze inama.

Umuyobozi w’Agateganyo w’Ishami rishinzwe Itangazamakuru n’Itumanaho muri WASAC Group akaba n’Umuvugizi wayo Bimenyimana Robert, yabwiye Imvaho Nshya ko ikibazo cy’amazi make muri Muhanga by’umwihariko muri Nete bakizi ndetse ko hari gushakwa umuti urambye binyuze mu ruganda rwa Kagaga rugiye gutangira kubakwa binyuze muri byiciro 2 (‘Phase I n’iya II’).

Yagize ati: “Ibijyanye no gushaka uzashyira mu bikorwa uriya mushinga bigeze kure ku buryo mu minsi ya vuba duteganya ko ashobora kuba yabonetse, nibura nko muri Kamena 2025, uruganda ruzaba rwatangiye kubakwa kandi bizakorwa vuba ku buryo mu mpera z’Umwaka wa 2026 abaturage bazaba batangiye kubona amazi uruganda rwarangiye.”

Yakomeje agira ati: “Ni uruganda ruzaba rufite ubushobozi bwo gutanga metero kibe 12 000 ku munsi rukazibanda cyane mu Karere ka Muhanga kuko niho hari ikibazo kinini.”

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Kayitare Jacqueline, yatangaje ko ikibazo cy’amazi mu Mujyi bakizi kandi bari kugira icyo bagikoraho.

Yagize ati: “Ikibazo cy’amazi mu Mujyi wa Muhanga kirahari kandi inzego zose zifite amazi, isuku n’isukura mu nshingano dufatanyije na WASAC kirimo gushakirwa umuti ariko kirashingira ku bwinshi bw’abatuye Umujyi wa Muhanga bitajyanye n’Ubushobozi bw’uruganda rw’amazi dufite.”

Yakomeje agira ati: “Igishoboka rero ni ukuyasaranganya ariko umuti urambye ni uko hari urundi ruganda rugiye kubakwa kugira ngo ikibazo gishakirwe umuti urambye mu buryo burambye kandi ruzatangira kubakwa muri Nyakanga.”

Akarere ka Muhanga kari kuri 86% by’amazi meza.

Bavoma amazi mabi, bifuza ko bahabwa amazi asukuye
  • KWIZERA JEAN DE DIEU
  • Gicurasi 11, 2025
  • Hashize amezi 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE