Muhanga: Aracyekwaho kwica se umubyara amukubise ibuye mu gatuza

Hakuzimana Emmanuel wo mu Mudugudu wa Ngororano, Akagali ka Musongati mu Murenge wa Nyarusange mu Karere ka Muhanga, arakekwaho kwica se umubyara amukubise ibuye mu gatuza.
Umwe mu baturage batuye muri uyu Mudugudu wa Ngororano, Akagali ka Musongati, avuga ko uyu Hakizimana yatashye batazi ahavuye akaza gukimbirana na se umubyara bikarangira amukubise ibuye mu gatuza alikubita hasi.
Ati: “Hari mu ma saa saba za mugitondo ni bwo uriya muhungu yatashye batazi ahavuye noneho akimbirana na Se birangira amukubise ibuye agwa hasi birangira apfuye.”
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo SP Emmanuel Habiyaremye akaba yemeza aya makuru.
Ati: “Ni byo uyu munsi tariki ya 25 Gashyantare 2025 ahagana saa saba n’igice, mu Karere ka Muhanga Umurenge wa Nyarusange, Akagari ka Musongati Umudugudu wa Ngororano, Hakuzimana Emmanuel w’imyaka 23 ubwo yari atashye batazi aho avuye, arakekwaho kwica Se umubyara w’imyaka 61 amukubise ibuye mu gatuza ndetse agerageza gutoroka ariko Polisi ikaba yamufashe, iperereza ryatangiye.”
Mu gihe iperereza ryatangiye SP Emmanuel Habiyaremye akomeza avuga ko nta na rimwe Polisi izihanganira umugizi wa nabi kandi gutoroka k’umugizi wa nabi byo bidashoboka. Gusa asaba abaturage ko badakwiye kujya bihererana amakuru ajyanye n’ibiyobyabwenge kuko usanga ari yo mvano y’amakimbirane mu miryango bikarangira biteye icyaha nk’ikingiki cy’urupfu.
