Muhanga: Abogeshaga mu binamba byafunzwe bogesha imodoka mu bishanga

  • AKIMANA JEAN DE DIEU
  • Mata 8, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Bamwe mu bafite ibinyabiziga byogerezwaga mu binamba bitatu byari bisanzwe byoza imodoka baravuga ko bakomeje kugorwa no kubona aho bogeshereza imodoka n’ibindi binyabiziga kuri ubu bakaba bahangayikishwa no kubikorera isuku.

Muri bo harimo abavuga ko bahisemo kuyoboka ababogereza imodoka mu migezi yo mu bishanga bikikije umujyi wa Muhanga

Abavuganye n’Imvaho Nshya bemeza ko hari ibinamba bibiri byafunzwe mbere, biherereye kuri Sitasiyo ya Lisansi ya Engen mu Mujyi wa Muhanga n’inyuma ya Kaminuza Gatolika ya Kabgayi (ICK) ndetse n’ikinamba giherereye munsi ya Gare ya Muhanga.

Rukundo Aboubakar avuga ko ibinamba 3 byose byakoreraga mu Mujyi hagati byafunzwe, bityo n’ibindi bibiri byemerewe gukora bikaba bitorohewe no guha serivisi imodoka n’ibindi binyabiziga bibarizwa mu Mujyi wose.

Yavuze ko hahora huzuye imodoka zikeneye kozwa, ati: “Ibinamba 3 muri 5 byatangaga serivisi yo koza imodoka byarafunzwe ariko usanga ahantu hogerezwa hari imodoka nyinshi ndetse njyewe nayijyanyeyo ntegereza amasaha nibura atatu kugira ngo banyogereze.”

Muneza Serge avuga ko hari bamwe bahitamo kuzijyana mu migezi iri mu bishanga bikikije uyu mujyi, akavuga ko ba nyiri binamba bakwiye kuzuza ibisabwa vuba kugira ngo bakomorerwe.

Yagize ati: “Gufunga ibi binamba byatumye hari bamwe bazijyana mu migezi imwe n’imwe  izengurutse uyu mujyi, ariko ntabwo bakwiye gukora bangiza ibidukikije niba barakosoye ibyo basabwaga babareke bakore kuko n’ubundi bateje ikindi kibazo ahubwo gikomeye.”

Kayinamura Charles, umuturanyi wa kimwe mu binamba byahagaritswe, we ahamya ko nubwo ibyo binama byahagaritswe usanga byogerezwamo imodoka mu ijoro nubwo byahagaritswe bisabwa kuzuza ibisabwa mu kubungabunga ibidukikije.

Yagize ati: “Iyo urebye mu binamba byahagaritswe usanga hafi ya byose  bigitanga serivisi zo koza imodoka mu gihe cy’umugoroba, ariko n’iyo urebye hari byinshi basabwa kubahiriza batarabasha kugeraho ngo bafungurirwe. Ariko kandi hari abantu batarabasha kubungabunga ibidukikije.”

Abafite ibinamba byahagaritswe bavuga ko ibyo basabwe gukosora bamaze kubikora bategereje igisubizo cy’Ikigo cy’Igihugu cyo kubungabunga Ibidukikije (REMA).

Umwe utashashatse ko amazina ye atangazwa yavuze ko hashize igihe bahagaritswe basabwa kugira ibyo bahindura, ubu ngo bategereje ko bagaruka kureba niba barakoze ibyo basabwe.

Yagize ati: “Twarasuwe mu kwezi kwa Mutarama  2024 dusabwa kugira ibyo duhindura birimo aho amazi yogeshejwe atandukanyirizwa n’amavuta, ndetse no gutandukanya ubwiherero bw’abagabo n’abagore kandi twarabikosoye dutegereje ko bagaruka kudusura.”

Undi nawe yavuze ko batazi impamvu yuko gusurwa kwabo kwatinze ariko bemeza ko bakoze ibishoboka byose kugira ngo bemererwe kongera gukora.

Yagize ati: “Ni byo twarahagaritswe dusabwa kugira ibyo duhindura turabikora, ariko dukeneye ko bongera kuza kugenzura ko baza kureba ko ibyo twasabwe twabikoze kugira ngo batwemerere kongera gukora.”

Umuyibozi w’Akarere ka Muhanga ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu Bizimana Eric, avuga ko ibi binalba byahagaritswe ku bw’amakosa yo kwangiza ibidukikije bityo hari ibyo basabwe kongera gukosora bagafungurirwa bityo rero nta muntu ukwiye kwihisha inyuma y’ibyemezo byafashwe ngo yangize ibidukikije.

Yagize ati: “Turabizi ko ibinamba byahagaritswe kubera amakosa arimo kwangiza ibidukikije harimo kudafata amazi yogeshejwe ibinyabiziga ariko hari n’ibindi basabwe guhindura kugira ngo bemererwe gukora ariko turabasaba ko batakwihisha.”

Ikigo cy’Igihugu cyo kubungabunga ibidukikije (REMA) kijya kubafungira ibi binamba cyagaragazaga ko byarenze ku mabwiriza yo kubungabunga ibidukikije harimo kudafata amazi no kuyatandukanya n’amavuta mu gihe bamaze koza imodoka, inabibutsa ko bazafungurirwa bamaze gukemura ibyo basabwe.

REMA ivuga ko niba abahagaritswe baramaze gukora ibyo basabwe babahamagara bagasurwa bagakorerwa igenzura, basanga barujuje ibyo basabwe bagahabwa uburenganzira bwo gukora.

Icyo kigo giherutse gutangariza Imvaho Nshya ko ingingo ya 3 y’Itegekota n°48/2018 ryo ku wa 13/08/2018 rigenga ibidukikije irebana n’ihame ryo kurinda rifasha gukumira cyangwa kugabanya ingaruka mbi ku bidukikije, ivuga ko ‘ibikorwa bigaragayeho cyangwa bikekwaho kuba byagira ingaruka mbi ku bidukikije bitagomba gutangira mu gihe inyigo za gihanga zitaragaragaza ko nta kibazo byateza ku bidukikije.’

  • AKIMANA JEAN DE DIEU
  • Mata 8, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE