Muhanga: Abimuwe mu isoko rya Nyabisindu by’agateganyo bashima ko batakinyagirwa

  • UWIZEYIMANA AIMABLE
  • Ukuboza 28, 2024
  • Hashize amezi 8
Image

Abacururizaga mu isoko rya Nyabisindu riherereye mu Murenge wa Nyamabuye mu mujyi wa Muhanga, kuri ubu baryimuwemo muri gahunda yo kuryubaka, bishimira ko aho bashyizwe hasakaye batazongera kunyagirwa.

Mushimiyimana Adeline umwe muri abo bacuruzi avuga ko aho bimuriwe hatandukanye no mu isoko rya Nyabisindu yakoreragamo.

Ati: “Aha twimuriwe hatandukanye cyane no mu isoko rya Nyabisindu nakoreragamo, kuko nk’ubu urabona ko imvura idashobora kunyagira, mu gihe i Nyabisindu imvura yanyagiraga n’ibicuruzwa bikangirika.”

Umutesi Daria avuga ko ashimira ubuyobozi bwabavanye i Nyabisindu bukabashakira aho bakorera hasakaye.

Ati: “Ndashimira ubuyobozi kuko i Nyabisindu imvura yagwaga, ibiribwa ndimo gucuruza bikangirika nanjye nkabura aho nugama kubera gucururiza ahadasakaye, mu gihe aha turi nta kibazo nzongera kugira cyo kunyagirwa”.

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Kayitare Jacqueline avuga ko yizeza abo bimuwe ko nta kibazo bazagira aho bimukiye kandi ko bazasubira i Nyabisindu isoko nirimara kubakwa.

Ati: “Bariya bacuruzi twavanye mu isoko rya Nyabisindu, aho twabimuriye ku isoko rishaje ry’umujyi wa Muhanga, ni mu gice cy’abikorera. Rero turabizeza ko tugiye no kuganira n’Urugaga rw’abikorera(PSF), kugira ngo hatazabaho kubishyuza ubukode butajyanye n’ibishoro bafite, kandi ko  bazahamara igihe gito kuko isoko rya Nyabisindu turateganya ko rizubakwa gihe gito tugakemura ikibazo cy’uko banyagirwaga noneho  bagasubirayo.”

Yavuze ko impamvu bazaganira n’Urugaga rw’Abikorera ku biciro bazakodeshaho ari uko  abimuwe mu isoko rya Nyabisindu, ari uko bashobora kubishyuza ubukode buri hejuru y’ibishoro bafite cyane ko abenshi bacuruza ibiribwa nk’ibijumba, imbuto n’imboga.

Akomeza avuga ko abo bacuruzi Akarere kamaze kubandika basaga 500, ku buryo ari bo bazasubira mu isoko rya Nyabisindu igihe rizaba ryamaze kuzura, kuko Akarere gafite gahunda ko mu mezi atandatu rizaba ryamaze kuzura.

Isoko rya Nyabisindu ubusanzwe ryakoreraga ahadasakaye ibicuruzwa bikangirika
  • UWIZEYIMANA AIMABLE
  • Ukuboza 28, 2024
  • Hashize amezi 8
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE