Muhanga: Abarema isoko rya Mbuye banyagirwa barifuza ko ryubakwa

Abarema isoko rya Mbuye riherereye mu Kagali ka Nyamirambo mu Murenge wa Rongi, mu Karere ka Muhanga, bavuga koko kuba isoko rya Mbuye ritubatse, rikaba riremera mu bisambu, mu gihe cy’imvura bigorana ko rirema kubera ko usanga ibicuruzwa binyagirwa, bakifuza ko ryakubakwa.
Muvandimwe Gilbert uvuka mu Murenge wa Rongi mu Kagali ka Nyamirambo, avuga ko kuba isoko ryabo rya mbuye ritubakiye, usanga mu gihe cy’imvura bigorana ko rirema kuko usanga ibicuruzwa binyagirwa.
Ati: “Isoko ryacu rya Mbuye ubuyobozi bukwiye kudufasha rikubakwa, kuko usanga mu gihe cy’imvura ibicuruzwa byacu binyagirwa, kurirema bikagorana cyane cyane ku bacuruza ibiribwa byangirika nk’inyanya n’ibindi.”
Yankurije Vestine we uvuka mu Murenge wa Nyabinoni, avuga ko isoko rya Mbuye nawe arirema ariko ko kurirema mu gihe cy’imvura bigorana kubera ko ritubakiye.
Ati: “Isoko rya Mbuye nkunze kurirema ariko nkubwire mu gihe cy’imvura, nta baguzi ubona ibicuruzwa birangirika, ku buryo bisaba ko hari n’igihe mbijyana kubibitsa mu mabutike, muri make ubuyobozi budufashije ryakubakwa kuko rihuriramo abaturuka mu bice bitandukanye byo mu misozi ya Ndiza”.
Benedata Adeline na we avuga ko akunze kurema iri soko rya Mbuye, ariko kurirema mu gihe cy’imvura bigorana.
Agira ati: “Isoko rya Mbuye nkunze kurirema njyanye amatungo magufi, ariko mu gihe cy’imvura kubona umuguzi biragora kuko iyo iguye kubera ko ridasakaye abantu barwana no kujya kugama, hakaba n’igihe kimwe utaha utagurishije.”
Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Kayitare Jacqueline arizeza abarema iryo soko rya Mbuye, ko riri mu masoko agiye kubakwa mu ngengo y’imari ya 2024-2025.
Ati: “Mu igenamigambi ry’Akarere rya 2024-2025, dufite gahunda yo gusana ibikorwa remezo birimo kubaka amasoko. Rero tugiye guhera ku masoko ya Cyakabiri na Nyabisindu mu Mujyi wa Muhanga, kandi na ririya rya Mbuye mu Ndiza naryo rizagerwaho”.
Isoko rya Mbuye nkuko abarirema bakomeza babivuga, rikaba rikunze kubamo ibiribwa bitandukanye, imyenda n’amatungo magufi.
Ikindi isoko rya Mbuye riherereye mu gice cy’imisozi ya Ndiza mu Murenge wa Rongi, rikaba rihuriramo abaturage bo mu Turere twa Kamonyi, Gakenke nabo mu Mirenge igize igice cy’imisozi ya Ndiza mu Karere ka Muhanga ari yo Rongi, Kiyumba, kibangu na Nyabinoni.



