Muhanga: Abamotari bazitura Kagame wabakijije kwikorera moto ku mutwe bambuka umugezi

Mu gikorwa cyo kwamamaza umukandida w’Umuryango FPR- Inkotanyi Paul Kagame hamwe n’abakandida depite b’uyu muryango bamwe mu banyamuryango ba FPR-Inkotanyi bakora umwuga wo gutwara abagenzi kuri moto bo mu Karere ka Muhanga batakikorera moto bambuka umugezi, biyemeje ko bazamutora.
Abo bamotari ni abakorera mu muhanda Cyakabiri-Cyeza-Kayumbu gukomeza mu Mirenge ya Kiyumba na Rongi ukambuka mu Karere ka Gakenke, bavuga ko ikiraro cya Takwe kiri ku mugezi wa Takwe giherereye mu Murenge wa Cyeza, kitarakorwa nyuma yo kwangirika bambutsaga moto ku mutwe bishyuye 2000, ibyo baheraho bashimira Paul Kagame, wabakijije icyo gihombo nyuma yo kongera kububakira iki kiraro cya Takwe.
Ndayishimiye Gilbert ni umwe muri abo bamotari uvuga uburyo ikiraro cya Takwe igihe cyari cyarangiritse bakodeshaga abakarani bo kuzikorera ku mutwe.
Ati: “Iki kiraro cyarapfuye jyewe nagitakajeho amafaranga menshi kuko uko nahanyuraga nishyuraga abakarani banyambukirizaga moto ku mafaranga y’u Rwanda atari munsi ya 2 000.”
Akomeza avuga ko gushimira Paul Kagame umukandida w’Umuryango FPR-Inkotanyi, ari ngombwa kuko kuri ubu yamufashije gusohoka muri icyo gihombo yongeye kububakira ikiraro kinyuraho moto zikora akazi ko gutwara abagenzi nta nkomyi.
Nsabimana Egide ukorera akazi ko gutwara abagenzi kuri moto mu muhanda Cyakabiri-Cyeza-Kayumbu ugakomeza mu mirenge ya Kiyumba na Rongi, nawe aravuga ko iteme rya Takwe igihe ryari ryarapfuye gukorera muri uyu muhanda byabagoraga rimwe na rimwe umugenzi bakamuca amafaranga yikubye gatatu.
Ati: “Ubu turi mu buryohe nyuma yo gukorerwa iki kiraro, kuko igihe cyari cyarapfuye kugira ngo mbashe kubona amafaranga yo guha abanyambukiriza moto uyu mugezi wa Takwe, umugenzi namucaga inshuro eshatu igiciro gisanzwe tubatwarira”.
Nawe ahereye ku bibazo bahuraga nabyo, arashima Paul Kagame ndetse akanavuga ko azamutora kugira ngo akomeze kumushyigikira mu bikorwa by’iterambere.
Aragira ati: “Nkurikije uburyo hari abagenzi tutabashaga gutwara kubera ubushobozi bwabo buke, ubu tukaba tubatwara, ndashimira Paul Kagame umusaza nkunda ku buryo niteguye kumutora akamfasha kuzamuka mu iterambere, kuko nkurikije iki kiraro uburyo yagikoze akadukiza kwikorera moto ku mutwe, ntawundi nzatora.”
Barthelemy Kalinijabo umwe mu bakandida depite ba FPR-Inkotanyi, ibyo aba bamotari bari kuvuga ni byo aheraho avuga ko hari byinshi byagezweho kubera Paul Kagame, ku buryo asaba abatuye Akarere ka Muhanga gushyigikira umukandida w’Umuryango wa FPR- Inkotanyi Paul Kagame, kugira ngo akomeze gushyigikira abatuye aka karere mu bikorwa by’iterambere.
Ati: “Mu Karere ka Muhanga hari byinshi bimaze kugeraho haba mu bikorwa remezo no mu bindi nko kubaka amashuri, kugeza umuriro ku batawufite, ku buryo icyo jyewe mbasaba ari ugushyigikira Paul Kagame na FPR- Inkotanyi kugira ngo Akarere ka Muhanga karusheho kuzamuka mu iterambere rirambye kuri bose.”
Ikiraro cya Takwe nk’uko byatangajwe n’Umukozi w’Akarere ka Muhanga mu ishami rishinzwe ibikorwa remezo, Twizeyimana Evariste cyuzuye gitwaye amafaranga asaga miliyoni 130, ubu kikaba kimaze umwaka cyongeye gukoreshwa n’ibinyabiziga bitandukanye.





