Muhanga: Abahinzi biyemeje gutera ikigori batera n’ibiti bivangwa n’imyaka 

  • UWIZEYIMANA AIMABLE
  • Ukwakira 26, 2024
  • Hashize amezi 10
Image

Abatuye Umurenge wa Nyamabuye bavuga ko nyuma yo kuganirizwa ku gukora ubuhinzi butangiza ibidukikije, bafite intego yo gutera ikigori bibuka no gutera igite kivangwa n’imyaka mu rwego rwo gusigasira ibidukikije.

Abo bahinzi by’umwihariko bibumbiye muri koperative IABEM ikorera ubuhinzi bw’ibigori mu gishanga cya Makera mu Karere ka Muhanga, babitangaje mu muganda rusange usoza ukwezi k’Ukwakira uyu mwaka wa 2024.

Kankundiye Therese ni umwe muri abo baturage uhinga igihingwa cy’ibigori mu gishanga cya Makera. Avuga ko yihaye gahunda yo gutera ikigori atera n’igiti kugira ngo agire uruhare mu kubungabunga ibidukikije.

Ati: “Rero twagiye tuganirizwa mu bihe bitandukanye n’ubuyobozi ku kamaro k’ibidukikije no gutera ibiti bivangwa n’imyaka byaba ibiribwa n’ibitaribwa, ku buryo muri ibyo biganiro nakuyemo gahunda yo gutera ikigori ngatera n’igiti kugira ngo ngire uruhare mu kubungabunga ibidukikije.”

Mugirwanake Dative umuhinzi w’ibigori nawe utuye mu Murenge wa Nyamabuye, na we akaba avuga ko gutera igihingwa yibuka gutera n’igiti yabishyize imbere, kugirango agire uruhare mu kwita kubidukukije.

Ati: “Jyewe nihaye gahunda yo gutera Igihingwa ngatera n’igiti kivangwa n’imyaka, kuko amasomo nakuye mu nyigisho nahawe zo kubungabunga ibidukikije harimo no gutera igiti aho nteye umwumbati cyangwa ikigori.”

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline avuga ko abahinzi kuba bafite uburyo bihaye intego yo kurengera ibidukikije, ari uko basobanukiwe akamaro kabyo kandi ko ubuyobozi bwiteguye kujyanamo nabo muri iyo ntego.

Ati: Kuba abahinzi bavuga ko bihaye intego yo gutera imyaka batera n’ibiti ni uko basobanukiwe uruhare rwabo mu kubungabunga ibidukikije, ndetse n’uruhare bafite mu gukumira imirire mibi n’igwingira ku bana. Rero nk’ubuyobozi natwe turiteguye kujyanamo nabo mu gukora ubuhinzi bwongera umusaruro ari ko bubungabunga ibidukikije”.

Abo baturage bo mu Murenge wa Nyamabuye mu Karere ka Muhanga, by’umwihariko biganjemo abahinzi bahinga ibigori n’ibishyimbo by’imiteja mu gishanga cya Makera bakaba bateye ibiti bivangwa n’imyaka bisaga 1 500, muri icyo gishanga bahingamo aho bafite intego yo gutera n’ibiti by’imbuto nibura buri rugo rukagira ibiti bitatu by’imbuto ziribwa.

Umuganda usoza Ukwakira 2024 wari wanitabiriwe n’Abadepite barimo Tumukunde Hope, Kalinijabo Barthelemy, Mukamwiza Gloriose, Inzego z’umutekano n’abagize Komite Nyobozi y’Akarere ka Muhanga bifatanyije n’abaturage mu gutera ibiti.

  • UWIZEYIMANA AIMABLE
  • Ukwakira 26, 2024
  • Hashize amezi 10
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE