Muhanga: Abahinzi b’ibirayi barataka igihombo cya toni 1,2 by’imbuto

  • UWIZEYIMANA AIMABLE
  • Ukwakira 3, 2024
  • Hashize amezi 11
Image

Abahinzi bibumbiye muri Koperative Abishyize hamwe Rugendabari Ndiza, ikorera ubuhinzi bw’ibirayi mu misozi ya Ndiza mu Murenge wa Rugendabari mu Karere ka Muhanga, bavuga ko nyuma yo kubika imbuto ingana na toni 1.5 yo gutera, ikabora bagasigarana ibilo 300 bizima gusa,  byabagushije mu gihombo.

Ibyo byatumye kuri ubu biri kubasaba kugura imbuto mu Karere ka Musanze nabwo ibahenze ku mafaranga 1500 ku kilo.

Habiyambere Marcel umwe mu bagize Koperative Abishyize hamwe Rugendabari Ndiza wo mu Murenge wa Rugendabari, avuga ko nyuma yo kubika imbuto ingana n’ibilo 200 ikabora yahuye n’igihombo kuko ajya kugura imbuto i Musanze ku mafaranga 1500.

Ati: “Rwose nahuye n’igihombo, kuko imbuto nabitse mu buhunikiro yaraboze ku rwego rwo kuba naraguze indi i Musanze ingana n’ibilo 120 ku mafaranga y’u Rwanda 1500, urumva rero natakaje amafaranga angana 180 000, ku buryo nkeneye gufashwa kuko iyo naguze idahagije ku butaka bwa are zirindwi mpingaho kandi nta yandi mafaranga mfite.”

Kakuze Alexia na we aba muri Koperative Abishyize hamwe Rugendabari Ndiza, ihinga ibirayi, avuga ko imbuto ingana n’ibilo 120 yari yabitse mu buhunikiro yaboze yose ikarangira ku buryo yifuza gufashwa kugira ngo abone imbuto atera ku buso ahingaho bungana na are 10, kuko ibilo 80 yaguze bidahagije.

Ati: “Ndifuza ubufasha bwo kubona imbuto ihagije , kuko iyo nari nabitse ingana n’ibilo 120 byaboze, ku buryo iyo naguze i Musanze ingana n’ibilo 80 idahagije kuri are zigera ku 10 mpingaho kandi nta bundi bushobozi bwo kugura indi ngo ngure n’ifumbure mfite”.

Mugwaneza Athanase umuyobozi w’iyo koperative nawe akaba ashimangira ko bahuye n’igihombo cy’imbuto yaboze ingana na Toni 1 n’ibilo 200 kuri toni 1.5 bari babitse mu buhunikiro.

Ati: “Abanyamuryango ibyo bavuga ni byo kuko twahuye n’igihombo kuko kuri toni imwe n’igice y’imbuto twari twabitse mu buhunikiro, yaboze hagasigara ibilo 300”.

Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi Dr Ildephonse Musafiri, avuga ko hari gahunda zitandukanye zifasha abahinzi, ku buryo aba bahinzi na bo bagiye gukurikiranwa bagafashwa na cyane ko ubuhinzi bw’ibirayi bukiri bushya iwabo.

Ati: “Ubusanzwe igihingwa cy’ibirayi ni gishya mu Karere ka Muhanga, ku buryo aba bahinzi tugiye kubafasha kuko hari gahunda zitandukanye zo kubafasha zirimo no kuba tugiye kubegereza abajyanama ku buryo bakwinjira no mu butubuzi bw’imbuto y’ibirayi”.

Koperative Abishyize hamwe Rugendabari Ndiza, igizwe n’abanyamuryango 60, nkuko bikomeza bivugwa n’umuyobozi wabo Mugwaneza, igihombo bahuye nacyo kingana n’amafaranga y’u Rwanda 1 800 000 kuko ari yo bakoresheje bajya kugura indi mbuto mu Karere ka Musanze aho bayiguraga 1 500 ku kilo kimwe.

  • UWIZEYIMANA AIMABLE
  • Ukwakira 3, 2024
  • Hashize amezi 11
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE