Muhanga: Abahinzi barahinga batanguranwa n’imvura irimo kugwa nabi

  • UWIZEYIMANA AIMABLE
  • Gashyantare 14, 2025
  • Hashize amezi 6
Image

Abahinzi bo mu Karere ka Muhanga barimo guhinga batanguranwa n’imvura nkeya irimo kugwa ubucogocogo, kugira ngo nibura bageze imbuto mu butaka bugihehereye bategereze igihe imvura ihagije izagwira.

Abenshi muri abo bahinzi bihaye icyumweru kimwe n’igice cyo kuba bamaze gutera imbuto, mu gihe Igihembwe cy’Ihinga cyatangiye ariko imvura bari biteze ko izagwa ku bwinshi yabaye nkeya.

Abo mu Murenge wa Kibangu bo bavuga ko batazarenza icyumweru kimwe n’igice batarashyira imbuto mu butaka.

Umwe muri aba bahinzi witwa Munyaziboneye Eugene, avuga ko n’ubwo imvura itagwa neza inyuzamo ikagwa ubundi ntigwe, icyumweru kizashira yaramaze gutera imbuto.

Ati: “Jyewe nubwo imvura iri kugwa ubundi ntigwe icyumweru kizashira naramaze gutera imbuto kuko guhinga ni kare kandi iyo uhinze ukererewe hari igihe uhura n’ibyonnyi bikakurira imyaka.”

Nyiramahirwe Jeanne na we ubarizwa mu gice cy’imisozi ya Ndiza, avuga ko intego ari ugutera imbuto kare kugira ngo atazakererwa ihinga.

Ati: “Ubundi iyo uhingiye igihe bituma ubona umusaruro mwiza, rero kuri jyewe ntabwo nzarenza icyumweru n’igice ntararangiza gutera imbuto.”

Kayitare Jacqueline, Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, avuga ko icyo ubuyobozi bw’Akarere bwifuza ku bahinzi ari uguhinga ubutaka bwose kugira ngo babashe kongera umusaruro.

Ati: “Abahinzi turabashimira ko bafite intego nziza yo guhinga kare, ikindi rero tubasaba ni uguhinga neza ubutaka bwose kugira ngo bongere umusaruro bihaze mu biribwa basagurire n’isoko.”

Mugihe Abahinzi bavuga ko muri iki gihembwe cya kabiri cy’ihinga cya 2025 intego bafite ariyo guhingira igihe, imibare igaragazwa n’Akarere ivuga ko  muri iki gihembwe cya kabiri cy’ihinga  ibishyimbo bizahingwa  kuri hegitari 9.875.

Ni mu gihe ibigori bizahingwa kuri hegitari 955, na ho soya izahingwa  kuri hegitari 312.

Ibyo byiyongeraho ko abahinzi ibihumbi 38 bamaze kwiyandikisha muri gahunda ya “Smart Nkunganire’, uburyo bukoreshwa mu gusaba inyongeramusaruro zirimo imbuto nifumbire mu rwego rwo kuzamura umusaruro w’ubuhinzi.

ABahinzi barahinga batanguranwa n’imvura ikiri nke cyane
  • UWIZEYIMANA AIMABLE
  • Gashyantare 14, 2025
  • Hashize amezi 6
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE