Muhanga: Abagore biteguye gutora uwabakuye mu gikoni akabashyira ahagaragara

  • UWIZEYIMANA AIMABLE
  • Kamena 22, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Mu gihe habura iminsi itageze ku kwezi ngo Abanyarwanda binjire mu gikorwa cy’amatora yo gutora Umukuru w’Igihugu n’Abadepite, bamwe mu bagore bo mu Karere ka Muhanga by’umwihariko mu bice by’icyaro, baravuga ko biteguye neza amatora kandi bafite intego yo gutora uwabakuye mu bikoni akabashyira ahagaragara bagashishikarira umurimo.

Abo bagore bavuga ko kuri ubu  bitabiriye umurimo bakabasha kugira icyo binjiza badategereje guhora bategeye amaboko abagabo babo.

Uwamahoro Pelagie ni umwe muri abo bagore bahamya ko biteguye amatora, yatangarije Imvaho Nshya ko yiteguye amatora.

Yagize ati: “Mu by’ukuri amatora nkubwije ukuri ndayiteguye kuko nabashije no kujya kureba ko ndi kuri lisiti y’itora nkasanga nta kibazo mfite, kandi nkaba niteguye gutora uwamvanye mu gikoni nkaba naratinyutse gukora”.

Akomeza asobanura impamvu we afite umukandida yamaze guhitamo agira ati: “Jyewe reka nkusobanurire noneho impamvu, mfite umukandida wanjye muzehe wacu Paul Kagame nkaba nza muhundagazaho ijwi ryanjye, [….] ngira uruhare mu kuzamura urugo kandi byose mbikesha ijambo rye yavuze adushishikariza nk’abagore gutinyuka gukora.”

Uwera Aline umubyeyi uri mu kigero cy’imyaka 40 wo mu Kagali ka Samuduha mu Karere ka Muhanga, avuga ko we ku bwe yahisemo ko azatora Paul Kagame wamukuye mu rugo aho atabashaga kugira icyo akora cyunganira umugabo we mu gutunga urugo.

Ati: “Umva nkubwire amatora rwose ndayiteguye kuko nzatora muzehe wanjye Paul Kagame, wampaye ubuzima nyuma yo kumfasha kwihangira umurimo kuko ubu ndi umucuruzi wabashije gutinyuka kujya kuguza amafaranga muri BDF, n’ubu tuvugana mvuye kuri BDF kwishyura inguzanyo urumva se ntamutoye natora nde ntazi koko!”

Yakomeje agira ati: “Ikindi nongeraho nguhamiriza icyo Perezida Paul Kagame n’uburyo yaduhaye umutekano uhagije, niteguye kandi nzamutora n’ubutari ubu nzamutora kandi nzagira uruhare mu kumasaba ko yakomeza kutuyobora.”

Mukeshimana Marie Grace we avuga ko ahubwo bamutindiye kuko amatora yiteguye kuri we yayafashe nk’ubukwe busanzwe.

Ati: “Ubundi jyewe ubusanzwe natoreraga mu Karere ka Ruhango ariko namaze kwiyimura kugira ngo nzatorere mu Karere ka Muhanga kuko ni ho nsigaye mba, urumva ko namaze kwitegura amatora kandi kuri jyewe ni ubukwe kuko n’umugeni ndamufite.”

Yakomeje asobanura ibijyanye n’uwo mugeni, ati: “Umugeni wanjye ni intore izirusha intambwe wampaye agaciro akankura mu gikoni akantinyura kwitabira umurimo, none ubu nkaba mfite akazi nanjye nkaba mbasha kwinjiza amafaranga y’u Rwanda 150 000 ku kwezi kandi akadufasha mu rugo jye n’umuryango wanjye nyamara mu gihe ntaratinyuka gukora nirirwaga nsabiriza amafaranga y’umunyu umugabo wanjye rimwe na rimwe akambwira ko mu byo ashinzwe kwitaho hatarimo umunyu.”

Uretse mu Karere ka Muhanga bavuga ko bamaze kwitegura amatora azaba ku itariki ya 15 mu Rwanda n’itariki ya 14 ku baba mu mahanga, Komisiyo y’Igihugu y’Amatora mu Ntara y’Amajyepfo isaba ko n’abatuye Uturere tuyigize bakomeza kwitegura neza bikosoza kuri lisiti y’itora.

Nduwimana Pacifique uhagarariye Komisiyo y’Igihugu y’Amatora mu Ntara y’Amajyepfo agira ati: “Ni byo hari abatuye muri iyi Ntara bamaze kwitegura gutora nk’abo bo mu Karere ka Muhanga, gusa dufite abakeneye gukomeza gusobanurirwa gahunda y’amatora no kubashishikariza kwikosoza kuri lisiti y’itora, tuzakomeza kugenda dusobanura amatora urugo ku urundi (House to House) ku buryo izasiga nta n’umwe utiteguye gutora ugejeje imyaka yo gutora”.

Uretse kureba ko bari kuri lisiti y’itora basanga batayiriho bagakosoza, kimwe n’abashaka kwiyimura bakiyimura kuko lisiti y’itora y’abemerewe gutora nta kuka izatangazwa bitarenze tariki ya 29 Kamena 2024.

Uwamahoro Pelagie arimo guhinga
  • UWIZEYIMANA AIMABLE
  • Kamena 22, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE