Muhanga: Abaganga b’ibitaro bya Nyabikenke bakiranye ibyishimo imodoka bahawe

  • AKIMANA JEAN DE DIEU
  • Werurwe 7, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Abaganga bakorera ku bitaro bya Nyabikenke bishimiye ko Minisiteri y’Ubuzima yabagejejeho imodoka yabemereye yo kubohereza ingendo bajya ndetse banava aho ibitaro byubatse berekeza i Muhanga.

Umuganga kuri ibi bitaro Uwimana Fidèle, yabwiye Imvaho Nshya ko bishimye kuko imodoka bemerewe na Minisitiri yabagezeho ndetse ikaba igiye gutuma bazajya bagera ku kazi ku gihe kuko akenshi bajyaga gushaka imodoka bakazibura bagatega amapikipiki akabahenda.

Ati: “Turashimira Minisitiri watwemereye imodoka kandi tukayibona, izadufasha kujya tugera ku kazi ku gihe kuko akenshi wasangaga tujya gutega amapikipiki akaduhenda, kandi imiryango yacu izajya iba itwiteguye ko tugomba kuhagera tutanyagiwe kubera ko twateze ipikipiki rimwe na rimwe zigapfira mu nzira itaratugeza aho tujya”.

Mutoni Flora ni umuforomo ukora kuri ibi bitaro avuga ko bashimira Minisiteri yarinze ijambo ryayo ku muhigo yahigiye imbere yabo ikaba igiye kubafasha kujya bajya gusura imiryango no kongera ubumenyi mu mashuri.

Yagize ati: “Turishimye! Kandi turashimira Minisitiri watwijeje kuduha imodoka yatworohereza mu ngendo ziva ku bitaro zijya i Muhanga dutashye mu miryango, byaratugoraga kuko wasangaga utanga amafaranga ari  hagati y’ibihumbi 8 -12 kuri izi ngendo ariko izanafasha abajya kongera ubumenyi muri za kaminuza zitandukanye”

Akomeza avuga ko hari bamwe mu baganga bagiye boherezwa kuri ibi bitaro bahagera bakahanga kubera urugendo rwa moto bakabona bitavamo kuva iyi modoka ije izajya idutwara ntawuzongera kuhanga kuko azajya afashwa uru rugendo.

Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro bya Nyabikenke, Dr Nkikabahizi Fulgence avuga ko bashimira ubuyobozi bw’igihugu biciye muri Minisiteri y’Ubuzima yabahaye imodoka bemerewe na Minisitiri ubwo yabasuraga ndetse abakozi barishimye cyane kuko bafashijwe kubona inyiroshyarugendo izajya ibatwara.

Ati: “Twamaze kwakira imodoka twemerewe kandi abakozi bose barabyishimiye kuko igiye koroshya ingendo z’abavaga i Muhanga bagana ku bitaro byacu i Nyabikenke cyangwa bava kuri ibi bitaro bajya mu ngo zabo aho bagomba gukora ibilometero 42.5 kuko bagorwaga n’uru rugendo, kuko nta modoka zitwara abagenzi ku buryo bwa rusange ziba muri uyu muhanda utoroshya imigendanire.”

Yongeraho ko ubusanzwe bifashishaga moto bikabagora haba mu gihe cy’imvura ikabanyagira ndetse bamwe bagakora impanuka kubera ubunyereri no guhekana kw’abantu benshi kuri moto barenze umubare uteganyijwe, ubu buryo bwahendaga abaganga  kuko hari igihe bacibwa amafaranga y’u Rwanda agera cyangwa arenga 5000 RWF ku rugendo rumwe.

Ibi bitaro bya Nyabikenke byubatswe nyuma yaho Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame abibemereye mu mwaka wa 2003, byatangiye kubakwa mu mwaka wa 2011 bitangira gukoreshwa ahagana mu mwaka wa 2021.

Hanyuma ubwo Minisitiri w’Ubuzima yagendereraga Akarere ka Muhanga muri Mutarama yemereye ibi bitaro imodoka yo gufasha abaganga kuva ku bitaro berekeza mu ngo zabo, akaba ari yo bashyikirijwe nyuma y’iminsi 43.

  • AKIMANA JEAN DE DIEU
  • Werurwe 7, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Mukabalisa Pauline says:
Werurwe 8, 2024 at 12:22 pm

Turashimiye cyane kubwiyo modoka.
Ariko barebe n, umuhanda k,uko nta muhanda mwiza uhari.bityo n, imodoka izahita yangirika vuba cyanee rwose.murakoze cyane

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE