Mugisha Gilbert yafashije APR FC kuva i Musanze yemye

  • SHEMA IVAN
  • Mutarama 4, 2025
  • Hashize amezi 8
Image

APR FC yatsinze Musanze FC igitego 1-0 mu mukino w’ikirarane w’umunsi wa karindwi wa shampiyona utarabereye igihe ikomeza kuguma ku mwanya wa kabiri ku rutonde rwa shampiyona.

Uyu mukino wabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 4 Mutarama 2025 kuri Stade Ubworoherane mu Karere ka Musanze.

APR FC ni yo yagerageje kwinjira mu mukino mbere ndetse n’uburyo bwa mbere bwayo ku munota wa gatatu bugeragejwe na Kwitonda Alain ‘Bacca’ wari wabanje mu kibuga bwa mbere kuva uyu mwaka w’imikino watangira.

Nubwo bimeze bityo ariko Musanze FC nk’ikipe yari imbere y’abakunzi bayo, yavuye inyuma itangira gusatira APR FC gusa ubwugarizi bwayo buyobowe na Aliou Souane.

Muri rusange iminota 35 ibanza nta kidasanzwe amakipe yombi yakinnye, ahubwo amakosa yari menshi ku mpande zombi hagati mu kibuga ariko na yo ntabyazwe umusaruro.

Ku munota wa 41, Habimana Sosthène yahawe ikarita y’umuhondo nyuma yo gushyamirana kwe n’umusifuzi wa kane ari we Akingeneye Hicham.

Icyo gihe yashakaga kumwereka ko Ugirashebuja Ibrahim wasifuraga hagati mu kibuga yibeshye akavuga ko ugomba kunagwa na APR FC aho kuba koruneri ya Musanze FC.

Igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganya ubusa ku busa.

Mu gice cya kabiri umutoza wa APR FC, Darko Nović, yatangiranye impinduka akura mu kibuga Niyibizi Ramadhan na Dieudonne Ndayishimiye hajyamo Taddeo Lwanga na Nshimiyimana Yunusu.

Nyuma y’iminota 10 y’iki gice kandi Dauda Yussif Seidu wari umaze igihe kinini adakina bitewe n’imvune yagize, yasimbuye Mamadou Lamine Bah wagowe no gukina neza mu kibuga hagati.

Nduwayo Valeur wa Musanze FC yakoze umupira n’akaboko hafi y’urubuga rw’amahina, ariko Niyigena Clement wayihawe ayitera mu rukuta.

Ku munota wa 71, Kwizera Trésor wa Musanze FC yakoze umupira n’ukuboko ari mu rubuga rw’amahina, umusifuzi Ugirashebuja atanga penaliti ariko abakinnyi b’iyi kipe yo mu Karere ka Musanze babanza kuyanga.

Nyuma yo kutumvikana mu gihe cy’iminota umunani, iyi penaliti yatewe neza na Mugisha Gilbert, afungura amazamu.

Umukino warangiye APR FC itsinze Musanze FC igitego 1-0.

APR FC yagumye ku mwanya wa kabiri n’amanota 28 mu mikino 13 imaze gukina mu gihe Musanze FC yasoje imikino ibanza ya Shampiyona iri ku mwanya wa 11 n’amanota 16.

APR FC izaguruka mu kibuga ku wa Gatatu tariki 8 Mutarama 2025 ikina umukino w’ikirarane na Marines FC.

Undi mukino wabaye uyu munsi warangiye AS Kigali itsinze Gasogi United ibitego 2-1.

Ikipe y’Umujyi wa Kigali yahise igira amanota 26 ifata umwanya wa gatatu mu mikino 14 imaze gukina.

Gasogi United yasoje imikino ibanza ya Shampiyona iri ku mwanya wa karindwi n’amanota 20.

Ruboneka Jean Bosco ashaka uko atanga umupira kuri bagenzi be
  • SHEMA IVAN
  • Mutarama 4, 2025
  • Hashize amezi 8
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE