Mugisha Bonheur yabonye Ikipe nshya mu Misiri

Mugisha Bonheur ukina mu kibuga hagati yugarira, wakiniraga Stade Tunisien yo mu cyiciro cya mbere muri Tunisia, agiye kwerekeza Al Masry yo mu Misiri atazweho amadolari ya Amerika 450 000.
Bonheur ni umwe mu bakinnyi b’Abanyarwanda beza hagati mu kibuga bugarira, mu mwaka ushize w’imikino yatsinze ibitego bitanu muri Shampiyona ndetse aherutse gutsinda igitego kimwe muri bibiri byafashije Stade Tunisien kugera ku mukino wa nyuma w’Igikombe cya Super Cup batsinda US Monastir.
Bonheur wamaze gukora ikizamini cy’ubuzima, biteganyijwe ko azerekeza muri iyo kipe nyuma yo gukina umukino wa nyuma w’Igikombe cya Super Cup Stade Tunisien izakinamo na Espérance Sportive de Tunis, ku Cyumweru tariki ya 3 Kanama 2025.
Al Masry yerekejemo ni imwe mu makipe akomeye mu Misiri dore ko yabonye izuba ku wa 18 Werurwe 1920, ifite Stade yitwa Suez Stadium ifite ubushobozi bwo kwakira abantu 27 000.
Mu mwaka ushize w’imikino yasoje Shampiyona iri ku mwanya wa kane n’amanota 42 biyihesha itike yo kuzakina imikino Nyafurika ya CAF Confederation Cup.
Bonheur yazamukiye muri Heroes FC, ayivamo yerekeza muri Mukura VS, ayivamo ajya muri APR FC nayo aza kuyivamo ajya hanze y’u Rwanda muri Al Ahli Tripoli. Yavuye muri iyi kipe yo muri Libya yerekeza muri AS Marsa yo muri Tunisia nyuma yerekeje Stade de Tunisien ari nayo agikinira kugeza ubu.


