Mugisha akomeje guhirwa: Uko Abanyarwanda bakina hanze bitwaye mu mpera z’icyumweru

  • SHEMA IVAN
  • Ukuboza 2, 2024
  • Hashize amezi 9
Image

Mu bihugu bitandukanye imikino ya Shampiyona yarakomeje mu mpera z’icyumweru gishize, bamwe mu bakinnyi b’Abanyarwanda bakina hanze bafashije amakipe yabo kwitwara neza barimo Mugisha Bonheur watsinze igitego cyahesheje ikipe ye intsinzi bakina na Club Africain

Mu gihugu cya Ukraine shampiyona yakomezaga hakinwa umunsi wa 14, Ikipe ya FC Kryvbas Kryvyi Rih ikinamo Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad yatsinze Polissya zhytomyr ibitego 3-1, yuzuza amanota 25 ifata umwanya wa Kane muri Shampiyona.

Muri uyu mukino Djihad yinjiye mu kibuga asimbuye ku munota wa 68.

Impera z’icyumweru zari nziza kuri Stade Tunisien yo mu cyiciro cya mbere muri Tunisia ikinamo Mugisha Bonheur yatsinze Club Africain igitego 1-0 cyatsinzwe n’uyu Munyarwanda ku munota wa 45+1 mu mukino w’umunsi wa 10 wa shampiyona ifata umwanya wa gatatu n’amanota 21.

Ibintu bikomeje kuba bibi kuri Ishimwe Anicet ukinira Olympique de Béja yo mu cyiciro cya mbere muri Tuniziya yabanje mu kibuga mu mukino ikipe ye yatsinzwemo US Tataounie igitego 1-0.

Myugariro Mutsinzi Ange ukinira FK Zira yo mu cyikiro cya mbere muri Azerbaijan yatsinze Sumqayit FK ibitego 4-1 mu mukino w’Umunsi wa 15 wa shampiyona yinjiyemo asimbuye ku munota 56.

Myugariro w’Ikipe y’Igihugu, Imanishimwe Emmanuel ‘Mangwende’ ukinira AEL Limassol yo muri Cyprus yakinnye iminota 66 mu mukino ikipe ye yanganyijemo na Enosis Neon Paralimniou ubusa ku busa mu mukino w’Umunsi wa 12 wa shampiyona yuzuza amanota 14.

Myugariro Rwatubyaye Abdul ukinira Brera Strumica yo muri Macedonia y’Amajyaruguru ntibakinnye mu mpera z’icyumweru ahubwo afite umukino wa shampiyona ku wa Kabiri tariki 3 Ukuboza na FK Rabontnicki Skopje.

Samuel Guelette ukinira La Louviere yo mu cyikiro cya kabiri mu Bubligi yakinnye iminota yose mu mukino ikipe ye yatsinzemo

KAS Eupe ibitego 4-3 mu mukino w’Umunsi wa 13 shampiyona ifata umwanya wa kabiri n’amanota 29.

Mu gihugu cya Kenya AFC Leopards ikinamo Rutahizamu Gitego Arthur ntiyari mu bakinnyi bakoreshejwe mu mukino ikipe ye yatsinzemo Kenya Police Fc igitego 1-0 mu mukino w’umunsi wa 11 wa Shampiyona

Umuzamu Ntwali Fiarce ukinira Kaizer chiefs yo muri Afurika y’Epfo ntiyari mu bakinnyi bakoreshejwe n’ikipe ye banganya ibitego 2-2 na Royal Am mu mukino w’Umunsi wa karindwi wa shampiyona.

Abandi bakinnyi harimo Rafael York wa Gelfe IF na Byiringiro Lague, Yannick Mukunzi ba Sandkvens zombi zo muri Suwede bari mu kiruhuko harı kandi Kwizera Jojea wa Rhode Island na Kavita wa Birmingham Legion FC zo muri Leta zunze ubwumwe za Amerika.

Samuel Gueulette ukinira RAAL La Louvière yakinnye umukino wose wo mu mpera z’icyumweru batsinzemo Eupen ibitego 4-3
Mugisha Bonheur yatsinze igitego kimwe rukumbi cyabonetse mu mukino batsinzemo Club Africain
  • SHEMA IVAN
  • Ukuboza 2, 2024
  • Hashize amezi 9
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE