Mugenzi yafashije Police FC gutsinda umukino wa gatanu yikurikiranya

Igitego cya Mugenzi Bienvenu cyo ku munota wa 55′ gifashije Police FC gutsinda Gorilla FC igitego kimwe ku busa mu mukino w’umunsi wa Cumi wa shampiyona bituma yuzuza imikino itanu ikurikiranye idatsindwa muri shampiyona ya 2023-2024.
Uyu mukino wabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 3 Ugushyingo 2023, ubera kuri Kigali Pele Stadium.
Ni umukino watangiye utuje hagati y’impande zombi.
Uburyo bwa mbere bw’igitego bwabonetse ku munota wa 20, ku mupira Bigirimana Abedi yahawe neza ariko ateye ishoti uca hanze gato y’izamu.
Umukino wakomeje gukinwa hagati ku munota wa 33 Mugisha Didier wa Police FC yazamukanye umupira neza atsinda igitego ariko umusifuzi w’igitambaro avuga ko yaraririye.
Muri iyo minota Police FC yakomeje gusatira cyane, ku munota wa 38 Rutanga Eric yahinduye umupira imbere y’izamu, Bigirimana Abedi wakinnye n’umutwe umunyezamu Matumele Arnold awukuzamo akaguru.
Habura umunota umwe ngo igice cya mbere kirangire Hakizimana Muhadjiri yakorewe ikosa umusifuzi atanga ’coup franc’. Uyu mukinnyi awuteye ukubita umutambiko w’izamu.

Igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganya ubusa ku busa.
Mu gice cya kabiri Police FC yakomeje gusatira, Shami Carnot ukina ku ruhande rw’iburyo yugarira yahinduye umupira imbere y’izamu usanga Mugenzi Bienvenu ari wenyine atsinda igitego cya mbere ku munota wa 55.
Ku munota wa 73, Camara wa Gorilla FC yazamukanye umupira acenga ab’inyuma ba Police FC Iradukunda Simeon atera ishoti ari wenyine umupira ujya hanze y’izamu.
Police FC yongeye kubona ’coup franc’ Rutanga Eric ayitera neza ariko umupira umunyezamu Matumele awukuzamo amaguru.
Mbere y’uko urangira umuzamu wa Gorilla FC yakuyemo igitego cya Police FC ku mupira Ismaila Moro yateye awukuramo.
Umukino warangiye Police FC itsinze Gorilla FC igitego 1-0 yuzuza umukino wa gatanu idatsindwa.
Police FC yahise ifata umwanya wa kabiri n’amanota 19 mu gihe Gorilla FC iri ku mwanya wa 12 n’amanota icyenda.

Indi mikino y’umunsi wa Cumi wa shampiyona iteganyijwe
Ku wa Gatandatu tariki 3 Ugushyingo 2023
Marine FC izakina n’Amagaju saa cyenda kuri Stade Umuganda
Musanze FC ikine na Kiyovu Sports saa cyenda kuri Stade ubwohoherane
Rayon sport na Mukura victory Sport zizakina saa cyenda kuri Kigali Pele Stadium
Muhazi United izakina ana APR FC saa cyenda kuri Ngoma Stadium
Ku cyumweru Tariki 4 ugushyingo 2023
As Kigali izakina na Sunrise saa cyenda kuri Kigali Pele Stadium
Etincelles na Bugesera zikine saa cyenda kuri Stade Umuganda
Etoile de l’Est izakina na Gasogi united saa cyenda kuri Ngoma Stadium.

SHEMA IVAN