Mufti w’u Rwanda yasabye Abayisilamu gukomeza kurangwa n’urukundo

  • KAMALIZA AGNES
  • Mata 10, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Mufti w’u Rwanda, Sheikh Salim Hitimana, yasabye Abayisilamu gukomeza kurangwa n’ibikorwa by’urukundo birimo gufasha, ikinyabupfura n’ibindi nk’uko babikoraga mu gisibo cya Ramadhan baharanira kuzabona ijuru.

Sheikh Salim Hitimana yabigarutseho kuri uyu wa 10 Mata 2024, ubwo hasozwaga ukwezi kwa Ramadhan aho Isengesho ku rwego rw’igihugu ryabereye kuri sitade ya Kigali Pele Stadium iherereye i Nyamirambo.

Ukwezi kwa Ramadhan, ni ukwezi Abayisilamu bamara biyiriza ubusa basenga begera Imana.

Mufti w’u Rwanda Sheikh Salim yasabye Abayisilamu ko ibikorwa by’urukundo bitarangirana n’ukwezi kwa Ramadhan ahubwo bakwiye kubikomeza no mu yindi minsi isanzwe kugira ngo bazabone ijuru.

Ati: “Ibikorwa byiza mwakoraga bijyanye no gufasha, kugira impuhwe, urukundo, ikinyabupfura, kwirinda, tubisabwa no mu bindi bihe byose by’umwaka ntabwo bigomba kurangira kubera ko Ramadhan yarangiye.

Bigomba gukomeza kugira ngo Umuyisilamiu akomeze atere imbere, ya ntego ye yifuza kugira ngo azabone ijuru azabashe kuyigeraho nta kibazo”.

Yongeyeho ko muri uku kwezi kwa Ramadham, Abayisilamu bagaragaye mu masengesho y’itegeko ndetse n’andi masengesho yabo bwite batagomba kuyahagarika ahubwo nabyo bikwiye gukomeza.

Ati: “byagaragaye ko Abayisilamu barasenze baboneka mu misigiti mu masengesho y’itegeko n’amasengesho y’umwihariko bivuga ko atari ibintu bigomba guhagarara kubera ko Ramadhan irangiye, nabasaba ko bakomeza ibikorwa byabo byiza bakoraga.”

Idrissa Karera na Gisubizo Abdallaziz ni bamwe mu Bayisilamu basoje ukwezi kwa Ramadhan, babwiye Imvaho Nshya ko muri iki gisibo babonye umwanya wo kwegerana n’Imana basenga bakangurira bagenzi babo kudasubira mu ngeso mbi bitwaje ko igisibo cyarangiye.

Idrissa Karera ati: “ Wari umwanya mwiza wo gusenga ku Bayisilamu bose gusa hari ubwo igisibo kirangira ugasanga bamwe basubiye mu ngeso mbi rwose njyewe hari nabo nzi. Ariko tuba dukwiriye gukomeza kwibombarika nubwo igisibo tuba tugisoje.”

Gisubizo Abdallaziz we Yagize ati: “ Tumaze ukwezi twiyiriza ubusa dusenga cyane kandi amasengesho dukora araduherekeza umwaka wose! byaba bibabaje kumara icyo gihe cyose ugasubira mu ngeso mbi zigutandukanya n’Imana.”

Sheikh Salim yavuze ko nk’Abanyarwanda buri wese afite inshingano ze agomba gukora mu mwanya arimo akamenya ko ahagarariye abandi, kandi uwo mwanya ari na wo uzatuma ibindi bikorwa bigerwaho mu gihe yaba akoze inshingano ze uko bikwiye bityo igihugu kikagera ku iterambere kiyemeje.

Yasabye Abaturarwanda gukomeza kurangwa n’ubumwe kugira ngo bakomeze bakumire ikibi.

  • KAMALIZA AGNES
  • Mata 10, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE