Mufti w’u Rwanda yasabye abantu kutitiranya intambara z’Isi n’amadini

  • KAMALIZA AGNES
  • Kamena 24, 2025
  • Hashize amezi 2
Image

Mufti w’u Rwanda, Sheikh Musa Sindayigaya yagaragaje ko intambara z’Isi ntaho zihuriye n’amadini n’imyemerere, bityo abantu bakwiye kwirinda kubyitiranya no kugwa mu mutego w’intambara ya Isiraheli na Iran.

Ubwo yagarukaga ku ntambara iri mu Burasirazuba bwo Hagati ihanganishije Isiraheli na Iran; Sheikh Sindayigaya yabwiye RBA ko ibyo bihugu byombi biri kurwanira imbaraga no kuyobora Isi, itari iyo kwibasira Abayisilamu cyangwa abandi.

Yagize ati: “Nagira ngo mbwire abantu ko intambara ziba ziri mu Isi bajye birinda kuzivanga n’idini n’imyemerere.”

Yagaragaje ko iyo ntambara ishingiye ku mbaraga no kurwanira ubudahangarwa bwo kuyobora Isi, cyane ko Akarere k’Uburasirazuba bwo Hagati n’ibice bigaturiye karimo ubukungu, kiganjemo urujya n’uruza rw’ibicuruzwa kandi kagirira akamaro Isi yose.

Agaruka kuri iyo ntambara Sheikh Sindayigaya yagaragaje ko amakimbirane hagati y’ibihugu byombi amaze igihe kirekire kandi ko Iran yateguje ko ifite umugambi wo gusiba Isiraheli ku ikarita y’Isi ari nabyo ngo byatumye icyo gihugu gihora kiryamiye amajanja.

Yavuze ko kuba Isiraheli yaragabye ibitero kuri Irani byatewe nuko icyo gihugu cyakomeje kwiyubaka mu gukora intwaro kirimbuzi kandi bibangamiye umutekano w’Akarere.

Yagize ati: “Icyo kintu umuntu agitangaje kandi ukabona ari kugenda yiyubaka muri za ntwaro zishobora kugera kuri wa mugambi, byanga bikunda ugira ubwoba no kumwikanga no kuba wagira uruhare mu kumubuza kugera ku byamushoboza kugera kuri cya kintu cyo kugusiba. Ndatekereza ibyo ngibyo buri wese yabigira intego ye.”

Intambara ya Irani na Isiraheli yatangiye ku wa 12 Kamena 2025, aho Isiraheli yayigabyeho ibitero bya misile byahitanye Abayobozi bakomeye mu gisirikare cya Irani.

Ntakuzuyaza Irani yahise yihimura igaba ibitero bya misile ku butaka bwa Isiraheli byangije ibikorwa remezo bigahitana n’ubuzima bw’abasivile.

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zaburiye Irani ndetse ziyisaba kumanika amaboko ariko Irani irinangira bituma icyo gihugu gifatanya na Isiraheli mu ntambara nacyo kiyigabaho ibitero.

Ku wa 22 Kamena, indege za gisirikare za Amerika zateye site eshatu kirimbuzi za Irani zirimo; iya Fordow, Natanz na Isfahan ndetse Trump yavuze ko ibyo bitero byagenze neza kuko bigamije kurengera umutekano w’Isi.

Nyuma y’ibyo bitero Irani yateguje Amerika kwirengera ingaruka z’ibyo ikoze ndetse ku wa 23 Kamena yahise igaba ibitero ku birindiro byayo biri muri Qatar. Ibyo byatumye Trump asaba agahenge ndetse kuri uyu wa Kabiri Minisitiri w’Intebe wa Isiraheli, Benjamin Netanyahu yemeye ubwo busabe bwo guhagarika intambara hakimakazwa amahoro.

Irani na Isiraheli bikomeje guhangana mu ntambara nubwo Amerika yasabye agahenge
Mufti w’u Rwanda, Sheikh Sindayigaya Musa yasabye abantu kutavanga amadini mu ntambara ya Irani na Isiraheli
  • KAMALIZA AGNES
  • Kamena 24, 2025
  • Hashize amezi 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE