Mufti w’u Rwanda mushya Sheikh Sindayigaya Mussa ni muntu ki?

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Gicurasi 26, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Kuri iki Cyumeru tariki ya 26 Gicurasi 2024 ni bwo Umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda (RMC) watoye Shiekh Sindayigaya akaba yasimbuye Sheikh Hitimana Salim ku mwanya wa Mufti w’u Rwanda yari amazeho imyaka 8.

Uwo Mufti mushya Sheikh Sindayigaya ni impuguke mu myemerere ndetse akaba afite imyamyabumenyi zitandukanye yakuye muri kaminuza zitandukanye zo hanze y’u Rwanda.

Sheikh Sindayigaya ni Umunyarwanda wavukiye mu Murenge wa Gacurabwenge, Akarere ka Kamonyi, Intara y’Amajyepfo, akaba afite imyaka 43 y’amavuko, afite umugore n’abana batatu.

Ubuzima bwe bwaranzwe no kuba umuvugabutumwa ndetse no kwiga ibijyanye n’amahame y’idini, aho amaze imyaka 21 akora uwo murimo nyuma yo kwiga muri Kaminuza ya Aribia Soudite.

Mufti Sheikh Sindayigaya avuga ko nyuma yo kurangiza kwiga mu mwaka wa 2003 yatangiye akazi mu biro by’Umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda (RMC) ashinzwe ibwirizabutumwa ku rwego rw’Igihugu.

Nyuma y’aho yabaye Mufti w’u Rwanda wungirije, nyuma aza kujya gukomeza amasomo ye hanze y’u Rwanda.

Shiekh Sindayigaya atorewe kuba Mufti w’u Rwanda yari Umuyobozi Mukuru ushinzwe Imari n’Igenamigambi mu biro bya RMC.

Mufti Sheikh Sindayigaya yize ibijyanye n’Ubumenyi bw’Idini ya Isilamu (Islamic Studies) mu bijyanye n’amategeko ya Sharia, aho afitemo impamyabumenyi y’icyiciro cya Kabir cya Kaminuza.

Afite kandi impamyabumenyi mu bijyanye n’imiyoborere cy’icyiciro cya mbere cya Kaminuza (Public Administration) ndetse afite n’impamyabumenyi y’icyiro cya Gatatu (Masters) mu bijyanye n’Imiyoborere (Public Administration and Management), akaba arimo gusoza amasomo ye y’impamyabumenyi ihanitse (PHD).

Nyuma yo gutorwa Mufti w’u Rwanda yijeje ko agiye guharanira kubanisha abayisilamu n’abandi Banyarwanda.

Yagize ati: “Ibyo ngibyo muri RMC biri ku isonga na byo, kubera ko dufite indi miryango iduhuza n’abandi bayobozi b’amadini n’abayobozi bayo, icyo ngicyo, usanga Mufti w’u Rwanda ari Umuyobozi wungirije, tumaze gukora kinini (kubaka umubano mwiza n’abandi bantu batari abayisilamu) tumaze kubibungabunga, tongomba kongeramo imbaraga”.

 Mufti w’u Rwanda kandi yijeje ko abayisilamu bazakomeza kugira imikoranire na Leta y’u Rwanda ndetse no kugira uruhare muri gahunda z’iterambere.

Ati: “Umuryango w’Abayisiamu mu Rwanda uri mu gihugu twubaha, uzakomeza umubano ahagati ya RMC n’inzego z’Igihugu cyacu, by’umwihariko Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imiyoborere (RGB) nk’urwego rushinzwe imiryango itari iya Leta ishingiye ku myemerere”.

Yasabye kandi  Abayisilamu muri rusange kuzitabira igikorwa cy’amatora y’Umukuru w’Igihugu n’ay’Abadepite muri Nyakanga, kandi bakazatora neza batora ingirakamaro.

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Gicurasi 26, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE