Mubuga: Abanyamakuru baremeye inka imiryango icumi y’abarokotse Jenoside

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Mata 15, 2023
  • Hashize imyaka 2
Image

Abagize Ishyirahamwe ry’Abanyamakuru mu Rwanda (Association Rwandaise des Journalistes “ARJ”) bafatanyije n’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru “RBA” basuye urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Mubuga, mu Karere ka Karongi baremera inka imiryango icumi y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatanu taliki ya 14 Mata 2023, Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’abanyamakuru mu Rwanda akaba n’ Umuyobozi wa Radio Rwanda, Havugimana Aldo yavuze ko bababajwe n’imyitwarire mibi yaranze itangazamakuru mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Umuyobozi wa ARJ na Radio Rwanda, Havugimana Aldo

Yagize ati: “Twaje hano ngo dufate umwanya wo gutekereza ku ruhare rw’itangazamakuru muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, n’umwenda dufite wo kubaka u Rwanda ruteye imbere ruzira amacakubiri, rukazira ingengabitekerezo ya Jenoside”.

Yongeyeho ko ari umwanya wo kwibuka muri rusange abiciwe Mubuga ngo basubizwe icyubahiro, kuko kwibuka ni ugusubiza icyubahiro abantu bari barambuwe ariko kandi no kongera gusubiza icyubahiro abarokotse, ngo ubuzima bukomeze.

Yagize ati: “Bavandimwe mwarokotse dufite ubutumwa bw’ihumure bw’Ubuyobozi Bukuru, twese nta numwe usigaye inyuma turaharanira ko Jenoside itazongera kuba muri uru Rwanda. Ahubwo kugira igihugu gitekanye, abaturage babayeho neza ari nayo mpamvu twifuje gutanga inkunga ifite ikimenyetso, inka ku miryango 10 ari ukongera kwatsa igicaniro mu miryango yarokotse Jenoside. Mwongere kugira igicaniro mu rugo”.

Natwe Umuryango w’abanyamakuru twageze ikirenge mu cy’Ubuyobozi Bukuru bw’Igihugu, ni yo mpamvu mu guha agaciro abarokotse twabaremeye Inka ku miryango 10 ni ukongera kwatsa igicaniro. Twibuke Twiyubaka”.

Yakomeje avuga ko buri mwaka itangazamakuru rigira ibikorwa byo kwibuka, rikibuka abazize Jenoside bose muri rusange ariko bakanibuka abari abanyamakuru.

Kuza hano biduhaye umwanya wo kwiga, twarebye amateka ukuntu abantu biciwe ahangaha, bakicwa nabi n’abari bagombye kuba babarengera.

Mukarwego Madeleine, umwe mu barokotse Jenoside wahawe inka yashimiye Abanyamakuru bagize uruhare mu kubaremera inka, avuga ko babikesha Ubuyobozi Bukuru bw’Igihugu.

Yagize ati: “Ndashima uyu muryango w’itangazamakuru uturemeye ukaduha inka ni ukubera Ubuyobozi bwiza.  [….] Ndashimira cyane ubuyobozi bwa Leta y’Ubumwe budahwema kutureberera nk’Abanyarwanda muri rusange ariko by’umwihariko abarokotse Jenoside”.

Yongeyeho ati: “Twabuze abacu, turicirwa, tubura amatungo, turasenyerwa tujya mu bwigunge ariko Leta y’Ubumwe  bw’Abanyarwanda yagerageje gufata abashegeshwe na Jenoside, iratubungabunga kugeza ubu turanezerewe”.

Yashimiye ingabo za RPA n’Umugaba w’Ikirenga wari uzirangaje imbere Perezida Paul Kagame guhagarika Jenoside none uyu munsi abarokotse ubu bakaba bitwa Abanyarwanda nk’abandi aho kera mbere batari Abanyarwanda nk’abandi, batavugwaga, bafatwaga nk’ibicibwa.

Perezida wa IBUKA mu Karere ka Karongi, Ngarambe Vedaste yasobanuye uburyo Jenoside yakozwe muri ako gace yakoranywe ubukana, abahungiye kuri Misiyoni y’abakatolika ya Mubuga bahicirwa ku italiki 18 Mata 1994.

Yasobanuye inzira igoye banyuzemo kugeza aho bamwe bashoboye kurokoka usanga bararokotse ubugira gatatu, bakaba bararokokeye ku Mubuga, bakerekeza Bisesero ndetse na Gatwaro.

Yagize ati: “Turi muri zone ya Bisesero, Jenoside itangiye Abasesero bakoze amahitamo yo kwirwanaho ntibave iwabo. Abatutsi batari mu Bisesero bari mu nkengero bahungira muri za Kiliziya no mu rusengero rw’Abadiventisiti ku Mubuga baricwa, abatishwe bahungira mu Bisesero, bongera kwicirwa mu Bisesero, ni ukuvuga ngo uwarokotse Jenoside usanga yararokotse nk’inshuro eshatu, hano i Mubuga akongera akarokokera mu Bisesero, akongera akazarokokera nk’i Gatwaro”.

Ngarambe yashimiye abanyamakuru avuga ko bari basanzwe babazi mu makuru, ku mashusho batari bazi ko bagira umuco utangaje wo gufata akanya mukaza mukifatanya natwe ku Mubuga. Umuco wo kugaba muzawuhorane.

Ati: “Itangazamakuru mwakoze kutwereka indi shusho y’itangazamakuru ryubaka, rizirikana, rigira ubumuntu, rishumbusha. Mbijeje ko izi nka zizaduha amata, izizakomokaho zizahabwa abandi kandi ni igihango tugiranye, musize muhacanye igicaniro”.

Umuyobozi w’Akarere ka Karongi Mukarutesi Vestine yashimiye  abanyamakuru kuba babatekerejeho, bakaremera kandi bagafata mu mugongo abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Meya w’Akarere ka Karongi, Mukarutesi Vestine (uwa kabiri iburyo) na Perezida wa IBUKA mu Karere ka Karongi, Ngarambe Vedaste (uwa kabiri ibumoso)

Yagize ati: “Ku mutima turishimye kandi turabashimye kuri iki gikorwa cyiza mwakoze. Abarokotse Jenoside bajye bibuka bavuge bati dufite igihugu cyiza, dufite ubuyobozi bwiza abanyamakuru baje ku Mubuga barabakunda. Inka ni ikimenyetso cy’urukundo kikaba n’igihango tubikesha Perezida Paul Kagame kuko ubumwe bwacu ni zo mbaraga zacu”.

Yavuze kandi ko izo nka uko ari icumi ariko bumve ko ari amashyo, inka zizororoka zikagera kuri benshi. Yijeje ko zizitabwaho zigakurikiranwa neza, abazihawe bumve ko ba veterineri babari hafi, bajye babahamaga igihe babakeneye.

Ikindi ni uko abana bazabona amata, abazihawe n’abo baturanye bakazabona n’ifumbire bagahinga bakeza.

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Mata 15, 2023
  • Hashize imyaka 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE