Mu Rwanda nta bihingwa byahinduriwe uturemangingo bikoreshwa- Dr. Nduwumuremyi

Ubwiyongere bw’abatuye Isi mu gihe ubutaka bwo butiyongera bwatumye hatekerezwa ku ikoranabuhanga ryakoreshwa mu buhinzi kugira ngo abantu bihaze mu biribwa, hatekerezwa uburyo bwo guhindura uturemangingo tw’ibihingwa, hakorwa imbuto yafasha mu kongera umusaruro cyangwa gukemura ikindi kibazo kihariye.
Ubwo buryo bwo guhindura uturemangingo tw’ibihingwa LMO (Living Modified Organisms)/OGM (Les Organismes Génétiquement Modifiés) ntibwari bwatangira gukoreshwa mu Rwanda nk’uko byatangajwe na Dr. Nduwumuremyi Athanase akaba ari umushakashatsi mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB), anakuriye umushinga wa OFAB (Open Forum on Agricultural Biotechnology in Africa) ukurikirana iby’iryo koranabuhanga mu Rwanda.
Yagize ati: “Kugeza ubungubu mu Rwanda ntabwo iyo mbuto irahingwa ,kuko nta mbuto yabyo iratangira gutumizwa, turacyakora ubushakashatsi kandi ikindi hari amabwiriza n’amategeko agomba kuba ahari, mu Rwanda itegeko ntabwo rirasohoka, twiteze ko rizasohoka vuba kugira ngo ibyo dukora mu bushakashatsi bitazaguma mu bubiko”.
Yakomeje asobanura ko gukora imbuto z’ibihingwa zihinduriye uturemangingo bifasha muri gahunda yo gukemura ibibazo bitandukanye birimo uburwayi n’ibyonnyi, umusaruro muke, n’ibindi.
Ati: “Gahunda y’ikoranabuhanga mu buhinzi idufasha kwihutisha gukora imbuto nshya no kwihutisha gutubura imbuto nshya zabonetse. Ibihingwa byahinduriwe uturemangingo kugira ngo bihangane n’ibibazo nk’indwara ziriho, kwera bikeya, byongerewe intungamubiri, bikorwa ngo harwanywe imirire mibi, turwanye inzara tubone umusaruro mwinshi ku butaka buto tubashe kugaburira Abanyarwanda n’abandi batuye Isi kuko umubare w’abatuye Isi ugenda wiyongera kandi ubutaka ntibwiyongera. Tugomba rero gushaka uburyo twakweza byinshi ku butaka butoya”.
Hirya no hino ku Isi hari ibihugu bimwe na bimwe byatangiye gukoresha uburyo bw’imbuto z’ibihingwa byahinduriwe uturemangingo nko muri Leta zunze Ubumwe z’Amerika, u Butaliyani, Bresil, Portugal, Canada, u Buhinde, n’ahandi.
Ku mugabane w’Afurika harimo ibihugu bikoresha mu bucuruzi ibihingwa byahinduriwe uturemangingo harimo Afurika y’Epfo, Misiri, Sudani na Burkina Faso kandi kugeza ubu nta kibazo biteje ku buzima bw’umuntu.
Hari kandi n’ibigo (companies) bizwi muri uru rwego rwo gukoresha uburyo bw’imbuto z’ibihingwa byahinduriwe uturemangingo nka Monsanto, Syngenta n’ibindi.
