Mu Rwanda ingo 79,4% zihagije mu biribwa

Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi mu Rwanda (MINAGRI) yatangaje ko mu Rwanda ingo 79,4% zihagije mu biribwa naho 20,6% zitarihaza mu biribwa.
Byagarutsweho kuri uyu wa Gatatu tariki ya 16 Ukwakira mu kiganiro iyo Minisiteri yagiranye n’abanyamakuru cyagarukaga ku kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’ibiribwa, wizihizwa tariki ya 16 Ukwakira buri mwaka.
Uwo munsi u Rwanda rukazawizihiza tariki ya 25 Ukwakira mu Karere ka Nyamasheke.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI), Rwigamba Eric yavuze ko Guverinoma y’u Rwanda ikomeje guhunda yo guhangana n’ikibazo cy’ibura ry’ibiribwa kuko hari imiryango myinshi mu Rwanda itarabasha kubona ibiribwa bihagije.
Yagize ati: “Hari ingo zihaza mu biribwa 79,4% ariko hari n’abandi 20,6% batarihaza, ariko na bo bari mu byiciro bibiri, hari 1,8% by’imiryango y’ingo zo mu Rwanda ngira ngo hari n’igihe barya rimwe cyangwa bakaburara, ba bandi 18,2% ntabwo babayeho nabi cyane ariko ntabwo barihaza ku buryo tubishaka.”
Rwigamba yasabye Abanyarwanda gukangukira guhinga ibihingwa bitandukanye kugira ngo bahangane n’ingaruka z’ikirere kitarimo gutanga imvura ihagije muri iki gihe.
Yagize ati: “N’ubwo watera umwumbati umwe, hari uwo waramira muri iki gihe.”
Uwo muyobozi kandi yanasabye Abanyarwanda gushyira hamwe mu guhangana n’igwingira ry’abana, hagamijwe kubona ibihingwa bihagije.
Ati: “Mwari mubizi ko hari n’Abanyarwanda baturiye imigezi bafite abana bagwingiye.”
Ku rwego rw’Isi imibare y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe Ubuhinzi n’Ibiribwa ku Isi (FAO), ritangaza ko abantu basaga miliyoni 733 ku Isi bafite inzara, muri bo miliyoni 55 ni abo ku Mugabane w’Afurika.
FAO kandi igaragaza ko miliyari 2,8% z’abatuye Isi batabona ibiribwa mu buryo bwuzuye.
Kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 16 Ukwakira 2024, Isi yizihije Umunsi Mpuzamahanga w’Ibiribwa. Ni umunsi ufite insanganyamatsiko igira iti ‘Uburenganzira ku biribwa:Ubuzima bwiza n’ejo heza’.
U Rwanda rwafashe gahunda yo kuzirikana ku biribwa mu kwezi kose kwatangiye tariki ya 16 Ukwakira kukazasozwa tariki ya 25 Ugushyingo 2024.
Mu kwezi kwahariwe ibiribwa, MINAGRI itangaza ko hazakorwa ibikorwa bitandukanye birimo gutera ibiti by’imbuto ziribwa by’umwihariko ku mashuri yo mu gihugu hose.
Iyo Minisiteri igasaba Abanyarwanda gutera ibiti by’imbuto ziribwa, haba ku mihanda mu ngo n’ahandi hashoboka.
MINAGRI kandi ifite gahunda yo gutanga inkoko n’amagi ku miryango itandukanye hagamijwe gufasha abana kubona indyo yuzuye.
By’umwihariko mu Turere twa Ngororero na Nyamasheke bazafasha urubyiruko kubona inkoko 1 000, hagamije kubona amagi yo kurya no kugurisha ngo bikenure.
Hazatangwa kandi inka no gushyigikira gahunda ya Girinka hagamijwe gufasha abantu kwikura mu bukene bakabona ifumbire ikoreshwa mu mirima yabo kugira ngo beze bihagije bityo bihaze mu biribwa.