Mu Rwanda ingo 73% zimaze kugezwaho amashanyarazi

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Nzeri 13, 2022
  • Hashize imyaka 3
Image

U Rwanda rufite intego y’uko mu mwaka wa 2024 ingo zose zizaba zimaze kugezwaho amashanyarazi, kuri ubu igipimo kizimaze kuyabona ni 73%.

Iyi ni intego itoroshye kuyigeraho akaba ari yo mpamvu hakenewe n’uruhare rw’abikorera kugira ngo igerweho nk’uko byagarutsweho na Muhama Annick Umuyobozi Mukuru ushinzwe  Ingufu  muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo      ( MININFRA).

Yagaragaje ko kugeza ubu uruhare rw’abikorera mu gukwirakwiza amashanyarazi adafatiye ku muyoboro mugari wa Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe Ingufu (REG) ruri kuri 22% bakaba bifuza ko iki gipimo cyazamuka kikagera nibura kuri 40%.

Ati: “Dukeneye abikorera kugira ngo tugere kuri iyo ntego kuko ahenshi tugeza amashanyarazi usanga hari abatishoboye bakeneye ubufasha bwa Leta”.

Muhama Annick yabigarutseho  ku wa 12 Kanama 2022, mu kiganiro n’abanyamakuru ku  birebana  n’Inama Mpuzamahanga  u Rwanda rwitegura kwakira ku wa 18-20 Ukwakira 2022,  izahuza abarenga 800 bavuye mu bihugu bitandukanye barimo abahagarariye Urwego rw’abikorera, za Guverinoma  n’abandi bafatanyabikorwa mu bijyanye no gukwirakwiza amashanyarazi adafatiye ku miyoboro migari arimo akomoka ku mirasire y’izuba.

Yateguwe na GOGLA; Ihuriro  ry’abashoramari mu  guteza imbere ikwirakwizwa ry’ariya mashanyarazi ndetse n’ibikoresho bitandukanye byo mu ngo biyifashisha.

Ku bijyanye n’imbogamizi zikigaragara mu gukwirakwiza aya mashanyarazi zirimo ko hari abaretse kuyakoresha kubera igiciro cyayo, yagaragaje ko hari ingamba  zafashwe.

Muhama Annick yavuze ko binyuze mu Ihuriro ryo ku rwego rw’Igihugu ry’abakora ibijyanye no  gukwirakwiza amashanyarazi adafatiye ku muyoboro mugari (Off-Grid) ku bufatanye na Leta y’u Rwanda n’abaterankunga barimo Banki y’Isi hagiyeho gahunda zifasha abikorera kugezwaho inkunga kugira ngo babashe gusakaza ibikoresho by’amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba,  bityo abayakeneye bakayabona ku biciro biri hasi.

Ati: “Uretse ko twakomwe mu nkokora na COVID-19 n’ibindi bibazo, ariko ibiciro bya biriya bikoresho by’amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba byaragabanutse cyane, hagiyeho uburyo bwo kugira ngo abantu babone inguzanyo zishyurwa ku nyungu iri hasi kugira ngo babashe gukwirakwiza aya mashanyarazi aho akenewe.”

Yagaragaje ko iyi nama u Rwanda ruyitezeho byinshi binyuze mu gusangizanya ubunararibonye ndetse no kunguka abafatanyabikorwa muri uru rugendo rwo kugeza amashanyarazi kuri bose.

Norah Kipwola inzobere mu bijyanye n’ingufu

Patrick Tonui uhagarariye  GOGLA mu Karere, yasobanuye ko muri iriya nama inganda n’abashoramari bazamurika  ibikorwa n’ibikoresho bitandukanye byo muri uru rwego rwo gukwirakwiza amashanyarazi adafatiye ku miyoboro migari, akaba ari n’umwanya mwiza wo kugira ngo abashoramari babone amahirwe ahari yo gushoramo imari.

Ati: “Tuzagira umwanya wo kuvuga ku cyerekezo cy’u Rwanda, Minisiteri izagaragaza uko ruhagaze n’ibyo rumaze gukora, ibyo bizatuma abashoramari bamenya amahirwe ahari yo gushoramo imari, bakamenya amategeko ahari bakabona gufata  icyemezo”.

Norah Kipwola inzobere mu bijyanye n’ingufu muri Porogaramu ya Banki y’Isi ishinzwe ingufu mu Rwanda, avuga ko kuba abaturage bagerwaho n’amashanyarazi bifite akamaro gakomeye mu iterambere ry’ubukungu.

Iyi Banki nk’umufatanyabikorwa w’u Rwanda imaze gushora miliyoni 300 z’amadolari y’Amerika (arenga miliyari 300 z’amafaranga y’u Rwanda), mu gukwirakwiza amashanyarazi yo ku muyoboro mugani n’ay’imirasire y’izuba.

Norah Kipwola yagaragaje ko ubu bufatanye bugitangira mu myaka 10 igipimo cy’abari bafite amashanyarazi cyari kuri 6%  mu Gihugu ariko ubu kigeze kuri 73%.

Yashimye intambwe u Rwanda rumaze gutera mu kwihutisha iyi gahunda kandi n’igiciro  cyaragabanutse, aho nko kugeza amashanyarazi ku muntu binyuze ku muyoboro mugari muri iriya myaka 10 ishize cyari amadolari 1335 ari ko ubu kiri hagati ya 300 na 500.

Yavuze  ko bakomeje gufatanya  na Leta y’u Rwanda kugira ngo ikiguzi  ku mashanyarazi afatiye n’adafatiye ku miyoboro migari kirusheho kugabanuka cyane.

Patrick Tonui uhagarariye GOGLA
Muhama Annick Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ingufu muri MININFRA
  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Nzeri 13, 2022
  • Hashize imyaka 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE