Mu Rwanda hagiye kubera inama izungura ubumenyi abahanzi

Mu Rwanda hagiye kubera inama izahugurirwamo abahanzi ku bijyanye n’uko bakora umuziki ucuruza ndetse ukarenga urwego rw’Igihugu ukagera ku ruhando mpuzamahanga bitewe n’ubufatanye hagati y’abahanzi.
Access music in Africa ni inama yateguwe na Music in Africa binyuze muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, ikazahuza abahanzi b’Abanyarwanda n’abandi bazaba baturutse mu bihugu bitandukanye byo ku mugabane w’Afurika.
Mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye tariki 11 Ukwakira 2024, abanyamakuru bagaragarijwe ko ari amahirwe ku bahanzi nyarwanda nkuko Uncle Austin uri mu bahanzi bazitabira iyi nama abisobanura.
Yagize ati: “Maze imyaka irenga 20 ndi mu ruganda rw’imyidagaduro, ariko ndashimira Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi kubera amahirwe yo kugaragaza impano batanga. Mu bihe byacu iyo tugira amahirwe nk’aya umuziki wacu ubu uba ugeze kure.
Umuyobozi mukuru wa Music in Africa ari nayo itegura iyo nama, Eddie Hatitye avuga ko bahisemo gukorera iyi nama mu Rwanda kubera ko ari Igihugu kirimo kuzamura umuziki wacyo, kandi gifite abahanzi bazi akazi kabo.
Asaba abahanzi ko bakwiye kumenya ko umuziki atari ibintu biraho bidafite akamaro, ko ahubwo umuziki ari akazi gatanga amafaraga nk’ubundi bucuruzi, kandi ko biteguye gufasha abahanzi nyarwanda kubisobanukirwa.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi Sandrine Umutoni, asaba abahanzi kwiyandikisha bakazitabira iyi nama, kuko bazayungukiramo byinshi.
Ati: “Ni amahirwe menshi cyane ku bahanzi bacu, ni ukuvuga ngo ubu turimo kubamenyesha ko bitakiri ngombwa ko umenyekana hanze y’u Rwanda kuko wagiye gushaka ayo mahirwe oya, ayo mahirwe yabizaniye, icyo basabwe ni ukwiyandikisha ku rubuga rwabugenewe.”
Yongeraho ati: “Niba uri umuhanzi ngwino witabire ibyo biganiro, umenye icyo usabwa kugira ngo ugere ku rwego rwisumbuyeho, kandi abazayitabira bagomba kumva ko bazaba baje guhatana bakagaragaza ko mu Rwanda naho hari impano kandi ishobora gukundwa, kuko hazaba hari n’abandi bahanzi b’ahandi, guhatana ni ngombwa ukerekana ko ushoboye.”
Iyi nama izamara iminsi itatu, uhereye tariki 14-16 Ugushyingo 2024, ikazabera muri Convetion Center na Mundi Center, ikazaba ihuje abahanzi 20 bavuye mu bihugu bisaga 15 by’Afurika, ikazanaherekezwa n’ibitaramo.
Mu bahanzi bo mu Rwanda bamaze kwiyandikisha harimo Uncle Austin, Ariel Wayz, Busahari, Ish Kevin n’abandi.
Inama ya Access Music in Africa imaze kubera mu bihugu bitandukanye birimo Kenya, Ghana, Afurika y’Epfo n’ahandi akaba ari bwo bwa mbere igiye kubera mu Rwanda.
