Mu Rwanda abantu 831 bicwa n’indwara ya stroke buri mwaka

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Ukwakira 30, 2024
  • Hashize amezi 10
Image

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) gitangaza ko mu Rwanda habarurwa abantu 831 bicwa na stroke buri mwaka, ikaba ari indwara iza ku mwanya wa 5 mu zica abantu benshi.

Byagarutsweho ku wa Kabiri tariki ya 29 Ukwakira 2024 ubwo RBC, Urugaga rw’Abikorera (PSF), imiryango ifite aho ihuriye no kurwanya stroke, abaganga n’abakize iyo ndwara, bifatanyaga mu kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wahariwe kurwanya stroke ku Isi.

Baganiriye ku buryo iyo ndwara yahashywa mu Rwanda herebwa n’ingaruka zayo.

Stroke ni indwara y’ubwonko itandura ishobora guterwa n’indwara z’umutima n’izindi mpamvu zitandukanye, ariko iyo umuntu afatiranye vuba na bwangu iravurwa igakira.

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Indwara Zitandura muri RBC yabwiye Imvaho Nshya ko ubu mu Rwanda habarurwa abantu basaga 800 bahitanwa n’indwara ya stroke, ikaba iza mu ndwara 5 za mbere zihitana benshi mu Rwanda.

Yagize ati: “Tubona abantu 831 mu bitaro byacu, bicwa n’indwara ya stroke buri mwaka, kandi ni indwara iza ku mwanya wa 5 mu zihitana abantu benshi.”

Asaba abantu kwihutira kujya kwa muganga mu gihe baketse ko baba barwaye iyo ndwara.

Yakomeje agira ati: “Wa murwayi wabashije kugera kwa muganga tumuha amahirwe yo kudahitanwa na yo. Kuko stroke ibamo amoko abiri, hashobora kuba ari agatsi kajyana amaraso mu bwonko kacitse, bakabaho kumubanga ku bwonko hakiri kare, ha handi hari kuva bakahafunga.

Ariko hari n’igihe usanga hari ibinure byafunze iyo mitsi tukabasha kuyizibura.”

Uwinkindi avuga ko ubwo buvuzi kugeza ubu butangirwa ku bitaro byitiriwe Umwami Faisal, ariko Leta ikaba ikomeje gushyira imbaraga mu gushaka uko bwatangirwa n’ahandi ku bitaro nibura muri buri Ntara hakajya hatangirwa ubutabazi bwibanze kuri iyo ndwara.

Uwo muyobozi yavuze ko abantu bakwiye kwirinda gukerensa indwara ya stroke kuko ntawe itageraho.

Ati: “Nta muntu utarwara stroke, ntabwo ari iy’abakire n’abantu bakiri bato barwara iyo ndwara.”

PSF yakanguriye abikorera gukora ibibyara inyungu ariko bakibuka kuruhuka birinda kurwanya indwara ya stroke.

Umuyobozi w’ishami ry’ubuzima muri PSF, Rusangwa Leo Pierre yavuze ko urwo rugaga rukomeje ubukangurambaga bwo gukangurira abikorera kurwanya stroke.

Yagize ati: “Mu bikorera igice kimwe n’ubucuruzi ikindi ni ubuzima, nta muntu ushobora gukora bisinesi arwaye, ari mu bitaro, noneho rero iyo bigeze ku ndwara nka stroke, biba ari ikibazo gikomeye bishobora no kuba ko umuntu udatekereza neza cyangwa nta serivisi n’imwe yikorera.”

Yongeyeho ati: “Abacuruzi bagomba gukora batekanye bakagira umubiriri uzira umuze.”

Yavuze ko barimo gukora ubukangurambaga mu bikorera kugira ngo bibutse bagenzi babo ko stroke ihari.

Mbabazi Peace umuturage wo mu Karere ka Kicukiro umwe mu bakize indwara ya Stroke, atanga ubuhamya ko iyo ndwara imufata, na we yayise amarozi.

Ati: “Nafashwe na stroke mu 2008 ndyamye mpindukiye numva biranze, ngira ngo ni amarozi.”

RBC ivuga ko ibimeyetso bya stroke ari ukubona mu maso hahindutse, uruhande rumwe rw’umubiri rudakora, utabasha kuvuga neza, imbaraga mu kaboko, mu ruhande rumwe zagabanyutse n’ibindi.

Umuntu wese ubonye ibimenyetso nk’ibi agomba kwihutira kujya kwa muganga hakiri kare.

RBC itangaza ko mu gihe umurwayi yitaweho hakiri kare nibura amasaha atatu acyumva ibimenyetso bimurinda ingaruka za stroke kandi 80% baba bavurwa bagakira.

Hariho ibintu byinshi byafasha kwirinda stroke, zimwe mu nama zarinda umuntu kurwara stroke harimo kurya indyo yuzuye hirindwa umunyu mwinshi cyangwa sodium nyinshi, bishobora kongera umuvuduko w’amaraso, kwirinda umubyibuho ukabije, gukora imyitozo ngororamubiri, kuruhuka bihagije nibura umuntu agasinzira amasaha arindwi kugeza ku munani.

Guhindura imyitwarire mu bijyanye no kunywa itabi ndetse n’inzoga, kwirinda gukoresha ibiyobyabwenge bigahagarikwa cyangwa umuntu ntiyigere abikoresha umuntu akamenya uko acunga ubuzima bwe.

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Ukwakira 30, 2024
  • Hashize amezi 10
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE