Mu rubanza rwa CG (Rtd) Gasana ntawemerewe gufata amajwi n’amashusho

Ubwanditsi bukuru bw’Urukiko rw’Ibanze rwa Nyagatare bwatangaje ko nta muntu wemerewe kwinjirana ibikoresho bifata amajwi n’amashusho mu cyumba k’iburanisha.
Itangazo ryashyize ahagaragara rivuga ko kuva Saa Tatu z’iki gitondo iburanisha ritangiye kugeza rirangiye uretse gusa abibasabiye uburenganzira bakabuhabwa nta wundi wemerewe gukora ibyatangajwe n’urukiko.
Ku rundi ruhande amakuru aturuka ku rukiko n’uko umutekano wakajijwe.
KAYITARE JEAN PAUL