Mu ngo zahuye n’ibiza 57.1% muri zo zangirijwe n’ibiza

Ubushakashatsi bwa karindwi ku Mibereho y’Ingo muri Rusange (EICV7) bwagaragaje ko mu ngo zahuye n’ibiza, 57.1% muri zo zangirijwe n’ibiza bikomoka ku mvura ikabije, mu gihe 32.9% ari umuyaga mwinshi.
Raporo y’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibarurishamibare mu Rwanda (NISR) giherutse gushyira hanze mu kwezi gushize, igaragaza ko 16.7% by’ingo zatangaje ko inzu zabo zangijwe n’ibiza mu mezi 12 ashize.
Ingo zahuye n’ibiza, 2.3% zagizweho ingaruka n’imyuzure naho 5.1% zigirwaho ingaruka n’inkangu.
Ubu bushakashatsi (EICV7) bwakozwe mu mezi 12 ya 2024, bukorerwa ku ngo 15.066.
Iteganyagihe rigaragaza ko imvura y’itumba izatangira gucika hagati y’itariki ya 10 na 20 Gicurasi 2025.
Minisiteri ishinzwe ibikorwa by’ubutabazi, MINEMA, igira inama abaturarwanda yo kutishora mu myuzure cyangwa inkangu.
Mu bihe by’ibiza MINEMA isaba abanyarwanda gucomora ibikoresho bikoresha amashanyarazi kugira ngo bidateza izindi mpanuka.