Mu myaka 5 ishize abaganga ba kanseri bavuye kuri 3 bagera ku 9-RBC

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) cyatangaje ko mu mu myaka itanu ishize abaganga ba kanseri bavuye kuri 3 bakaba bageze ku 9, mu gihe hari n’abandi bakirimo kwiga.
Ibyo RBC yabigarutseho mu nama iteraniye i Kigali ihuje impuguke n’abashakashatsi mu rwego rw’ubuzima bigira hamwe uko hafatwa ingamba zo kurwanya indwara ya kanseri ku Isi.
Ni inama yiga ku kuziba icyuho kigarara mu buvuzi, ubushakashatsi ndetse n’ubumenyi ku bijyanye n’indwara ya kanseri muri Afurika cyane cyane byagaragaye mu bihe bya COVID 19.
Dr Maniragaba Theoneste, Ushinzwe ishami ryo kurwanya kanseri mu Kigo cy’Ubuzima (RBC) avuga ko hari na gahunda ihamye ko kongera abavuzi ba kanseri.
Yagize ati: “Mu myaka itanu ishize twari dufite abaganga bavura Kanseri batarenze 3, ubu tumaze kugera ku baganga 9 kandi bacyongerwa binyuze mu ishami rishinzwe kwigisha no guhugura abaganga muri Minisiteri y’Ubuzima”.
Izo nzobere mu buzima ziri mu nama zigaragaza ko ari ngombwa kubaka urwego rw’ubuvuzi rushingiye ku mibare ifatika by’umwiriko ku mugabane w’Afurika.
Bemeza ko hadakwiye kurebwa ku byo umurwayi wa kanseri akeneye, ako kanya bijyanye n’ubuvuzi ahubwo ko ari ngombwa gushyiraho ingamba zishingiye ku mibare n’ibipimo bifatika mu kubaka ubuvuzi bwa kanseri kuri uyu mugabane.
Zimwe mu mbogamizi zikigaragara harimo kutagira ububiko bw’amakuru ku bijyanye na kanseri, kutagira ubushakashatsi kuri iyo ndwara n’ubumenyi buhagije kuri yo, harimo kandi n’imbogamizi y’uko abavura iyo ndwara bakiri bake ku mugabane w’Afurika.
By’umwihariko abaganga bavura Kanseri mu Rwanda bavuye kuri 3 mu myaka itanu ishize ubu bakaba bagera ku 9.
Dr Maniragaba yagaragaje ko mu Rwanda hafashwe ingamba zo guhangana n’indwara ya kanseri.
Yagize ati: “Hashyizweho gahunda yo gushyiraho abantu b’inzobere bazajya bakora mu bitaro ku buryo umuntu batekereza ko yaba arwaye kanseri cyangwa se uyifite bakamwitaho, kubera ko nta bitaro na bimwe bivura ubu buryo bwose; Kanseri ntabwo isaba ubuvuzi bw’ikintu kimwe hari ukubagwa n’ibindi.”
Yakomeje agira ati: “Haba mu bitaro bya Butaro, ibyitiriwe Umwami Faisal, ibitaro bya Kaminuza CHUK, ibitaro bya Gisirikare bya Kanombe, nta na kimwe dushobora gusangamo ubu buvuzi bwose. Bivuze ko umurwayi wa kanseri ukeneye kuvurwa ashobora kunyura muri bibiri, muri ibyo bitaro mvuze”.
Yunzemo ati: “Hari ikibazo cy’uko hari abajyaga bakererwa, ibyo rero bigatuma umusaruro w’ubuvuzi twatanze utagerwaho”.
RBC ivuga ko abaganga babaga indwara ya kanseri bari ku bitaro bya CHUK, CHUB, ibyitiriwe Umwami Faisal n’ibitaro bya Gisirikare bya Kanombe. Hakaba hari na gahunda yo kwigisha abandi aho biteganyijwe ko mu myaka iri imbere hazaba hamaze kuboneka abaganga benshi.
Abahanga n’inzobere mu buvuzi bahamya ko mu gihe abaganga b’iyo ndwara batongerewe, imfu z’abarwayi ba kanseri zizagenda ziyongera zive ku bihumbi 520 zariho muri 2022, zikagera ku mfu miliyoni 1 mu mwaka wa 2030 mu bihugu byo munsi y’ubutayu bwa Sahara bwo ku mugabane w’Afurika.
Mu Rwanda muri 2022, hagaragaye abarwayi ba kanseri barenga 5000, muri aba abagera kuri 500 bari bafite kanseri y’ibere, 500 bafite iy’inkondo y’umura, mu gihe abari bafite iya Porositate bari hagati ya 300 na 400.
Ni imibare igaragaza ko muri 2020, abagera kuri miliyoni 19 n’ibihumbi 300 ari bo barwaye kanseri ku Isi yose.