Mu myaka 10 umuturage yatuwe umutwaro biturutse kuri serivisi za Irembo

Imyaka 10 irihitse hatangijwe urubuga rwa Irembo nk’ikoranabuhanga umuturage ashobora kwifashisha mu gusaba serivisi zitandukanye by’umwihariko mu bigo bya Leta. Serivisi zisaga 200 zitangirwa ku rubuga rwa Irembo, iya mituweli ni yo ikoreshwa cyane n’abaturage benshi.
Mugiraneza François utuye mu Mujyi wa Kigali mu Karere ka Kicukiro avuga ko yajyaga agorwa no gushaka icyangombwa cy’uko yasezeranye cyangwa icy’amavuko bigasaba igihe ndetse n’inzira nyinshi.
Aho Irembo ritangiriye gutanga serivisi, kuri we ngo ni umuzigo watuwe abaturage.
Ati: “Najyaga gushaka icyangombwa cy’amavuko bikansaba igihe no gushaka abahamya ko navukiye aha cyangwa ndi mwene runaka, ibyo byantwaraga imbaraga nyinshi kandi n’igihe.
Ubu rero Urabona ko ndi mu zabukuru iyo nkeneye icyangombwa njya ku Irembo bakamfasha nkahita nyibona cyangwa nkayibona mu masaha make bitansabye gukubita amaguru.”
Ibi Mugiraneza abihuriraho na Mukarukaka Rose na we uvuga ko serivisi za Irembo zimufasha mu gihe akaneye ibyangombwa by’amavuko cyangwa iby’irangamimerere.
Liliose Nyinawinkindi, Umuyobozi Mukuru wa Irembo ushinzwe gutanga serivisi no kuzigeza ku baturage, asobanura ko Irembo ryatangiye mu 2014 kugira ngo rishyire serivisi za Guveronama mu ikoranabuhanga.
Ati: “Kugeza ubu Irembo rimaze kugira serivisi 223, rikaba rikorana n’ibigo bya Leta 57.
Umuturage ashobora kwisabira serivisi ku buryo bwe ariko hagati harimo abashobora kumufasha kugira ngo abashe kubona serivisi.”
Umuturage ashobora kubona serivisi z’Irembo akoresheje website yayo cyangwa agakoresha telefoni *909# ahaboneka serivisi zibanze za Irembo abaturage bakunda gusaba.
Serivisi zisaga 20 za Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu abaturage bazisabira ku Irembo.
Nyinawinkindi avuga ko kuri serivisi za Polisi hagiye habaho impinduka mu bihe bitandukanye.
Ubu ngo byaroroshye bitewe n’ibibazo abaturage bagiye babagezaho.
Ubungubu usaba gukorera uruhushya rwa burundu rwo gutwara ikinyabiziga, warutsindira ukaruhabwa cyangwa ukaba wakongera gusaba ukazasubira gukora ikizami.
Yagize ati: “Mbere wasangaga umuturage ashobora gusaba inshuro eshatu icyarimwe yatsinda bwa mbere inshuro zindi zikamupfira ubusa ariko nanone arimo gutwara umwanya w’abandi bashaka gukora mu minsi ya vuba, ibyo nabyo biri mu mpinduka zashyizweho.”
Hashyizweho uburyo umuturage ashobora kongeresha igihe, mu gihe uruhushya rw’agateganyo rwarangiye.
Ubuyobozi bwa Irembo bigaragaza ko muri serivisi z’ubutaka ibiciro byahindutse. Ubu ni amafaranga make cyane kuko ngo urupapuro rumwe rwa noteri ni 500 Frw.
Nyinawinkindi agira ati: “Imigereka akenshi y’ubutaka ni myinshi ariko irakenewe kubera amategeko noneho tukumva yuko umunyamategeko kubera ko ari na we ubisobanukiwe yayishyira mu ikoranabuhanga, ibyo biri mu mpinduka twakoze.”
Ku bijyanye n’ihererekanya ry’ubutaka, icyangombwa cy’ubutaka gisohoka ku Irembo.
Ubu si ngombwa ko umuturage ajya ku Murenge akazongera kujya gufata umwanya wo kujya kubifata.
Serivisi za Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane zimaze kugera kuri 7 zikaba zorohereza Umunyarwanda uri hanze kubona serivisi.
Ati: “Mu minsi yashize umudiyasipora yafataga urugendo akagenda kuri Ambasade kugira ngo atange ibaruwa ihesha umuntu uburenganzira mu Rwanda kugira ngo abashe kumukorera serivisi.
Iyo serivisi na yo iri ku rubuga kugira ngo wa mudiyasipora aho kuva muri Espagne ngo ajye mu Bufaransa kuko ari ho Ambasade iri abasha kuba yabikorera aho atuye asaba serivisi.”
Impamvu hashyizweho izi serivisi kuri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane ngo nuko n’Abanyarwanda batuye mu mahanga baba bakeneye serivisi zihuse.
Ati: “Mbere ntabwo twatekerezaga ko bishobora kubagora ariko ubungubu umudiyasipora aho aria bona serivisi zihuse no mu minsi iri imbere bazoroherezwa uburyo bwo kubona konti na bo bakajya babyikorera.”
Uwonkunda Placide, Umunyarwanda utuye mu Mujyi wa Guangzhou mu Bushinwa, avuga ko Irembo ryabafashije cyane kuko ngo ryakemuye ibibazo abanyarwanda baba mu mahanga bagiraga.
Ati: “Nkabakora ubucuruzi, abagura ibibanza, abishyura imisoro, babikora bibereye mu mahanga nk’abibereye mu Rwanda.”
Akomeza avuga ko ajya asaba icyemezo cy’uko atafunzwe ndetse n’icyangombwa cy’uko ari ingaragu.
Safari Christine, Umunyarwanda utuye mu Buholande, yemereye Imvaho Nshya ko aho ari atarakoresha Irembo ariko ko abarikoresha na bo ari bake.
Ati: “Ntakubeshye njye sinkoresha Irembo pe! hano ntibarabimenya neza, abarikoresha ni bake. Nibaza ko tutanabikanguriwe bihagije. Mbona abadiyasipora bakoresha Irembo ari uko bari mu gihugu, bakeneye ibyangombwa.”
Iradukunda Liliane utuye muri Canada ahamya ko atarakoresha Irembo. Icyakoze ngo nubwo atarakenera serivisi zimusaba gukoresha Irembo ariko ararizi.
Ubuyobozi bwa Irembo buvuga ko ubukangurambaga bwa ‘Byikorere’ bwaje mu rwego rwo gushishikariza abaturage kwisabira serivisi za Irembo.
Umusaruro wa ‘Byikorere’
Mu gihe cy’umwaka, hakozwe ubukangurambaga bwiswe ‘Byikorere’ bwageze mu Turere 20 no mu Mirenge 145.
Abaturage basaga 129,000 begereye abakozi ba Irembo, mu gihe abaturage 261,599 bafunguje konti ubwo hakorwaga ubukangurambaga.
Abaturage miliyoni 4.3 bakoresha Irembo bageze kuri 34% bavuye kuri 25% kuba ubukangurambaga bwa ‘Byikorere’ bwatangira.
Nyinawinkindi agira ati: “Ubibaze muri serivisi abantu basaba ni miliyoni 3.3. Ubwo ni ubusabe tuvuga umuturage yisabiye muri uwo mwaka.”
Mu gihugu hose habarurwa aba ajenti ibihumbi 5 bakora kinyamwuga. 80% by’aba ajenti bahawe ibyapa biriho serivisi batanga.
Patrick Gategabondo, Umuyobozi ushinzwe ibikorwa mu Irembo, yavuze ko mu 2020 habayeho impinduka bituma abakozi ba Irembo bongererwa ubushobozi.
Yahishuye ko mu minsi iri imbere serivisi zitangwa muri Leta zizagurwa zikagera no mu bikorera.









Foto: Janvier