Mu myaka 10, abatunze miliyoni 100 z’amadolari mu Rwanda baziyongera

U Rwanda na Uganda ni byo bihugu byo mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba bigaragaza amahirwe yo kuzaba bifite abamiliyoneri benshi bafite umutungo utari munsi y’agaciro ka miliyoni 100 z’amadolari y’Amerika, ni ukuvuga amafaranga y’u Rwanda asaga miliyari 100.
Ubushakashatsi bushya bw’Ibigo New World Wealth na Henley & Partners, bugaragaza ko ibyo bihugu bizajya imbere ya Kenya kuri ubu iyoboye urutonde rw’ibihugu by’Akarere.
Ubushakashatsi bwerekana ko mu myaka 10 iri imbere abamiliyoneri barengeje miliyoni 100 z’amadolari y’Amerika baziyongera ku kigero cya 55% muri Kenya, mu gihe mu Rwanda baziyongera ku kigero cya 70% na ho muri Uganda ku kigero cya 65%.
Ku rwego rw’Isi Vietnam, u Buhinde n’Ibirwa bya Maurice ni byo bigaragaza icyizere cyo kuzagira ubwiyongere buri hejuru aho Vietnam abo bamiliyoneri baziyongera kuri 95%, mu Buhinde biyongere ku kigero cya 85% mu gihe Ibirwa bya Maurice ho baziyongera ku kigero cya 75%.
Raporo ivuga ko u Rwanda rutanga icyizere kubera uburyo rukomeje kwerekana umwihariko mu korohereza ishoramari, gushishikariza abashoramari n’abanyamahanga kwinjira ku isoko, ndetse n’Igihugu kikaba gifite abaturage bakora bafite icyerekezo n’intego bizima.
Ubushakashatsi bugaragaza ko Kenya izakomeza kuba igihugu gikomeye mu kubaka ubukungu buhamye mu Karere, bitewe n’uburyo kigendera ku nama n’amakuru gihabwa n’itangazamakuru ry’umwuga kandi ritabogama ku miterere y’Igihugu.
Raporo igira iti: “Ni ingenzi cyane kuba Ibigo by’itangazamakuru bikomeye mu gihugu bikora bitabogama kandi bikavugisha ukuri. Urwego rw’itangazamakuru ruteye imbere ni urw’agaciro by’umwihariko kuko rufasha kugeza amakuru yizewe ku bashoramari.”
Uretse uruhande rw’itangazamakuru, Kenya iracyari icyerekezo gihebuje ku bashoramari barengeje miliyoni ijana z’amadolari, aho iza ku mwanya wa 9 mu bihugu abaherwe bishimira gukoreramo ikiruhuko, harimo n’abo mu muryango wa Hamptons muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.
Maryanne Maina, Umuyobozi wa Swan Maison Concierge Paris wagize icyo avuga kuri iyo raporo yagize ati: “Abamiliyoneri benshi b’Abanyamerika baruhukira muri Kenya buri mwaka bagira uruhare mu kuzamura urwego rw’ubukerarugendo, bakaba muri hoteli n’amacumbi bihenze nka Giraffe Manor yamamaye kuri Instagram, Kichwa Tembo na Angama Mara zose zibereyeho kwakira abashyitsi ba nyiri amadolari.”
Indi raporo iherutse gutangazwa ku bufatanye bwa New World Wealth na Henley & Partners, yashyiraga Kenya ku mwanya wa gatanu w’ibihugu bifite abamiliyoneri benshi mu madolari, aho yemeza ko Nairobi ubwayo ifite abaherwe basaga 5,000.
Muri abo baherwe baba i Nairobi harimo abafite miliyoni zirenga 10 z’amadolari y’Amerika 240, n’abandi 11 bafite miliyoni zirenga 100 z’amadolari y’Amerika, ariko kugeza ubu ntiharaboneka abaherwe bagejeje miliyari y’amadolari.
Muri Kenya yose habarurwa abamiliyoneri mu madolari basaga 8,500 nk’uko bigaragara muri raporo yasohotse mu kwezi kwa Mata uyu mwaka, bikaba bivuze ko abari hejuru ya 59% bose bibera mu Murwa Mukuru nk’igicumbi cy’ubukungu bw’Igihugu, ukaba n’umujyi ukize kurusha iyindi mu Karere.
Kugeza ubu nta nta mujyi w’Afurika uraza ku rutonde rw’imijyi 20 ya mbere ifite umubare munini w’abamiliyoneri mu madolari, kuko akenshi ruba rwihariwe n’imijyi itandukanye yo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.
Juerg Steffen, Umuyobozi Mukuru wa Henley & Partners, yavuze ko imijyi 14 muri 20 ihiga indi ku Isi mu bukire ni iyo mu bihugu byakira ishoramari ryemewe muri gahunda zo kwakira abantu, kandi bikaba bishyira imbaraga nyinshi mu gushishikariza abanyamahanga kubishoramo imari bahabwa kubituramo n’ubwenegihugu.