Mu munsi umwe, hakusanyijwe miliyoni 117 Frw yo kugaburira abana ku ishuri

Guverinoma y’u Rwanda ibinyujije muri Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) yatangije ku mugaragaro gahunda ireba buri wese yo gushyigikira gahunda yo kugaburira abana ku mashuri yiswe Dusangire ifunguro rya saa sita ku ishuri (Dusangire Lunch), aho ku ikubitiro uyu munsi, hakusanyijwe 117.780.000 z’amafaranga y’u Rwanda.
Muri ayo mafaranga harimo azahita atangwa muri uyu mwaka w’amashuri wa 2024/2025 angana na 60.360.000 by’amafaranga y’u Rwanda.
Ni mu gihe andi azajya atangwa mu myaka y’amashuri iri imbere angana na 57.420.000 z’amafaranga y’u Rwanda.
Ni gahunda yatangijwe kuri uyu wa Gatatu tariki ya 12 Kamena 2024, ku bufatanye bwa Minisiteri y’uburezi n’abafatanyabikorwa bayo barimo Koperative Umwarimu SACCO na MTN Mobile Money Rwanda.
Ayo mafaranga akusanywa ashyirwa kuri konti yagenewe gutera inkunga ibikorwa byo kugaburira abana ku mashuri iri muri Koperative Umwarimu Sacco.
Minisitiri w’Uburezi Dr. Twagirayezu Gaspard, yavuze ko iyi gahunda igamije gukangurira Abanyarwanda bose ko bakwiye gushyigikira gahunda yo kugaburira abana ku mashuri kuko ifite akamaro gakomeye.
Yagize ati: “Ni gahunda dushaka kuvuga inshuro nyinshi, kuko ifite akamaro haba mu burezi, mu buzima, ndetse no mu guteza imbere sosiyete nyarwanda. Gufata ifunguro ku ishuri bifite urahare runini mu mibereho myiza y’abana bacu, ndetse n’imitsindire yabo mu ishuri. Twese turabizi ko iyo tugaburira abana ku mashuri indyo yuzuye bizamura ubumenyi n’ubuzima bwiza muri rusange”.
Umuyobozi wa Koperative Umwarimu SACCO Laurance Uwambaje, yavuze ko Koperative ayoboye izabika neza amafaranga atangwa agacungwa neza afite umutekano.
Yaboneyeho gutangaza ko muri iyi gahunda Koperative ayoboye izatangira abanyeshuri 8500, amafaranga yo kubagaburira ku ishuri.
Ubuyobozi bwa Mobile Money Rwanda bwiyemeje ko muri iyi gahunda buzatangira abanyeshuri ibihumbi 10 buri mwaka, amafaranga yo kubagaburira; ni ukuvuga ko buzajya bwishyura miliyoni 30 z’amafaranga y’u Rwanda.
Umuyobozi Mukuru wa Mobile Money, Kagame Chantal, we ubwe yahize kuzishyurira abanyeshuri 100. Yavuze ko gushyigikira iyo gahunda ari uko bifuza gufasha urubyiruko rw’ahazaza gutera imbere.
Ati: “Niba tudashoboye gufasha abana bato bakarya neza ngo bashobore kwiga neza, ngo bazashobora kugira aheza habo, ibyo dukora nta cyo byaba bimaze.”
Yashishikarije buri wese gutanga ayo afite yose, kandi ko byaba ari itafari ryubaka Umunyarwanda w’ejo hazaza.
Ati: “Gusangira ifunguro rya saa sita n’abanyeshuri ni igikorwa twagize icyacu. Uburezi ni inkingi ya Guverinoma yacu natwe dukwiye gushyiraho akacu.”
Muri uko kwiyemeza gushyigikira gahunda yo kugaburira abanyeshuri ku mashuri, yiswe Ndi Ready Campaign, abayobozi n’abandi bari bateraniye aho yatangirijwe kuri GS Kacyiru ya II, bagiye biyemeza gushyigikira iyi gahunda.
Madamu Irere Claudette, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi yiyemeje gutangira abanyeshuri 30 mu mwaka w’amashuri 2024/2025.
Umuyobozi w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Uburezi bw’Ibanze (REB), Dr Mbarushimana Wilson, na we yiyemeje gutangira abanyeshuri 30 mu mwaka wa 2024/2025.
Dr. Bernard Bahati, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA), yiyemeje gutangira ayo mafaranga abanyeshuri 30.
Niyikiza Jean Baptiste, Umukozi wa Minisiteri y’Uburezi yiyemeje gutanga ibihumbi 500 by’amafaranga y’u Rwanda, agashyirwa mu kigega cyahariwe iyo gahunda.
Komisiyo ya UNESCO yemeye gutanga miliyoni 2 z’amafaranga y’u Rwanda.
Hari n’abandi bagiye biyemeza gutanga amafaranga abandi bagatangaza ko bazatangira abanyeshuri, umubare w’abanyeshuri runaka.
Gutera inkunga iyi gahunda yo kugaburira abana ku mashuri ireba buri wese. Ubishaka abikora anyuze kuri MTN Mobile Money, akanda *182*3*10# agakurikiza amabwiriza.
MINEDUC itangaza ko gahunda yo kugaburira abanyasheri ku ishuri, yatangiye hagaburirwa abanyeshuri abiga mu mashuri yisumbuye gusa banganaga na 639.627. mu mwaka wa 2021, ni bwo yabaye iya bose aho kuri ubu igera ku banyeshuri 3.918.579.
Ni gahunda ishyirwa mu bilkorwa na Leta n’abafatanyabikorwa ku bufatanye n’ababyeyi.
Umwana wiga mu mashuri abanza umubyeyi we, mu rwego rwo kunganira Leta muri iyo gahunda asabwa gutanga amafaranga 975 y’u Rwanda kuri buri gihembwe.
Mu mashuri yisumbuye aho abanyeshuri biga bataha, umubyeyi asabwa gutanga amafaranga y’u Rwanda 19 500 kuri buri gihembwe.






