Mu minsi irindwi ishize hagaragaye abakize kurusha abahitanwe na Marburg

Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda (MINISANTE) iravuga ko ingamba zashyizweho zo guhangana n’icyorezo cya Marburg zirimo gutanga umusaruro aho muri iki cyumweru abapimwe, mu minsi itatu basanze nta murwayi wacyanduye ndetse abakize icyo cyorezo baruta abahitanywe na cyo.
Byagarutsweho na Minisitiri w’Ubuzima Dr Nsanzimana Sabin, mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru kuri iki cyumweru tariki ya 13 Ukwakira 2024, aho yemeje ko izo ngamba zikomeje kugira ngo icyo cyorezo gihashywe burundu.
Minisitiri w’Ubuzima, Dr Nsanzimana Sabin, yagaragaje ko mu minsi irindwi ishize hagaragaye abakize kurusha abahitanwe na Marburg.
Ati: “Hari ibipimo byiza byerekana ko imbaraga ziri gushyirwamo ziri gutanga umusaruro. Mu minsi itatu twapimye dusanga nta muntu ugaragaraho uburwayi, ni ikintu cyiza ariko ntabwo byatuma twirara.’’
Minisitiri w’Ubuzima Dr Nsanzimana Sabin, yagaragaje ko mu barwayi ba Marburg bari kwitabwaho n’abaganga, batatu muri bo barembye.
Ati: “Abarwayi 3 ni bo barembye cyane muri 29 bari kwitabwaho n’abaganga. Turi gukora ibishoboka byose ngo bahabwe ubuvuzi.”
Ibimenyetso by’iyi ndwara birimo umuriro mwinshi, kuribwa mu nda, kuribwa umutwe no gucibwamo. Ubifite cyangwa umenye umuntu ubifite asabwa kumenyesha inzego z’ubuzima kugira ngo zimufashe.
Ntihafashwe ingamba zo kurwanya iki cyorezo gusa, kuko Leta y’u Rwanda igaragaza ko ikomeje gushakisha umuti urambye w’ibindi byorezo n’indwara, hifashishijwe uruganda rwa BioNTech rukora inkingo rufite ishami i Kigali.
Igice cya mbere cy’uru ruganda cyatashwe ku mugaragaro mu Ukuboza 2023. Biteganyijwe ko mu gihe rwose ruzaba rumaze kuzura, ruzajya rukora doze miliyoni 50 z’inkingo ku mwaka.
Kuva Marburg igaragaye mu Rwanda, abantu 61 bamaze kuyandura, muri bo 14 bitabye Imana, 18 baravurwa barakira mu gihe 29 bakiri kwitabwaho n’abaganga.