Mu mezi 2, gutanga ibyangombwa byo kubaka inzu zihariye bizasubukurwa

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Kanama 7, 2025
  • Hashize icyumweru 1
Image

Minisiteri y’Ibikorwa Remezo (MININFRA) yavuze ko igihe cyo guhagarika by’agateganyo gutanga ibyangombwa byo kubaka inzu zitagenewe guturwamo ahagenewe imiturire, kitazarenza amezi abiri.

MININFRA igaragaza ko ibyangombwa by’ikoreshwa ryihariye ry’ubutaka byemerera ibikorwa by’ubwubatsi bitari bisanzwe byemewe muri ako gace, ariko bikaba byakwemerwa mu gihe byujuje ibisabwa kugira ngo hirindwe ingaruka mbi nko kongera urusaku cyangwa umuvundo w’imodoka.

Hatangwa ingero nk’amashuri, insengero, cyangwa amaduka mato bishobora kubakwa mu bice byahariwe imiturire.

Mu itangazo Imvaho Nshya ifitiye kopi, Minisitiri w’Ibikorwa Remezo Dr Gasore Jimmy, aherutse kwandikira mugenzi we w’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC), tariki ya 27 Kamena 2025, amumenyesha ko ibyangomba byo kubaka inzu zidasanzwe mu gishushanyombonera bibaye bihagaritswe by’agateganyo.

Mu kiganiro n’itangazamakuru ku wa Gatatu tariki ya 6 Kanama 2025, Minisitiri w’Ibikorwa Remezo Dr Gasore Jimmy, yavuze ko igishushanyombonera cyagenewe kugaragaza ahakwiye guturwa, ahajya ibikorwa remezo n’ubucuruzi, ariko hari ubwo habaho irengayobora.

Ati: “Hashyizweho irengayobora, aho abantu bashobora kuba hatuye abantu benshi bikaba ngombwa ko bagira inzu y’ubucuruzi, aho bagura umugati cyangwa biyogosheshereza. Aho umuntu yemerewe gusaba uruhushya akemererwa gukora icyo aho hantu hatagenewe mu by’ibanze.”

Yakomeje agaragaza ko hari impushya zitangwa ngo hubakwe izo nzu zafasha abantu batuye ahagenewe gutura, zikoreshwa mu buryo butanoze.

Ati: “Birimo kubangamira igishushanyombonera aho usanga ahantu hari haragenewe imiturire harimo gukoreshwa mu bindi, birimo ubucuruzi, muri serivisi z’ubukerarugendo n’amahoteli, utubari n’ibindi.”

Minisiteri y’Ibikorwa Remezo ivuga ko guhagarika ibi byangombwa by’agateganyo bigamije gusesengura imikoreshereze y’ubutaka iriho ubu, gushyira imbaraga mu kubahiriza amategeko no gutegura amabwiriza asobanutse kandi ashyirwa mu bikorwa mu buryo bunoze.

Minisitiri Dr Gasore ati: “Twaravuze ngo kubera umuvuduko bifite, reka tube tubihagaritse. Ntidukuyeho ko ibyo bikenewe byubakwa nk’ishuri, insengero, ariko twabaye tubihagaritse kugira ngo hatangwe umurongo noneho kugira ngo uwo mushya ari wo uzaba ukurikizwa.

Igenzura rizamara amezi abiri ubundi gutanga ibyangombwa byongere bisubukurwe”

Yavuze ko abamaze guhabwa ibyangombwa hakomeje kurebwa icyakorwa niba byakoreshwa.

Yongeyeho ko iryo rengayobora mu gutanga ibyangombwa byo kubaka rizagumaho ariko mu gutanga ibyangomba bigakoranwa ubushozi bwimbitse birushijeho.

Ni hehe ibyo byangombwa byihariye bisabirwa?

MININFRA isobanura ko ibyo byangombwa by’ahagenewe imikoreshereze y’umugereka (Overlay Permits) bisabwa mu duce dufite ibikenewe byihariye mu gishushanyombonera nko hafi y’ibibuga by’indege, mu duce tw’amateka n’umurage, cyangwa dufite imiterere y’ubutaka idasanzwe (nk’imisozi ihanamye). 

Aho hantu haba hafite andi mabwiriza yiyongera ku yari asanzwe, hagamijwe kurinda cyangwa kuyobora iterambere muri ibyo bice.

Ibyangombwa byombi bitangwa gusa mu buryo bwihariye, kandi bigasaba kwemezwa n’inzego zibishinzwe nk’Umujyi wa Kigali cyangwa One Stop Centres z’Uturere, nyuma yo kugisha inama izindi nzego bireba nk’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibidukikije (REMA), Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) n’izindi.

MININFRA ivuga ko guhagarika bireba abafite ubutaka cyangwa abashoramari bashaka ibyangombwa byo kubaka bidahuye n’imikoreshereze isanzwe yemejwe, cyane cyane abashingira ku byangombwa by’ikoreshwa ry’ubutaka ryihariye cyangwa ibishingiye ku byiciro byihariye nk’uko bigaragara mu Gishushanyo mbonera cy’Akarere (DLUDP).

Ihagarikwa ntirireba abasaba kubaka ibihuye n’imikoreshereze isanzwe yemejwe mu Gishushanyo mbonera cy’Akarere.

Uturere twagaragayemo ibibazo byinshi

Nubwo iri tegeko rireba Igihugu cyose, ahantu hagaragaye ibibazo byinshi ni mu Turere turi kwihuta mu iterambere, harimo: Umujyi wa Kigali, Bugesera, Rwamagana, Muhanga, Musanze, Rubavu na Huye.

Minisitiri w’Ibikorwa Remezo Dr Jimmy Gasore, yagaragaje ko mu mezi 2 gutanga impushya zo kubaka amaduka n’amashuri n’ibindi mu miturire bizasubukurwa
  • ZIGAMA THEONESTE
  • Kanama 7, 2025
  • Hashize icyumweru 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE