Mu kwezi gutaha haratangizwa uruganda rutunganya amata y’ifu i Nyagatare

Umuyobozi Mukuru Wungirije w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi, (RAB), Dr Solange Uwituze yavuze ko ku nganda zisanzwe zigiye kwiyongeraho urundi runini ruzajya rutunganyiriza amata y’ifu i Nyagatare, ruzatangira muri Werurwe.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi, (RAB), cyatangaje ko mu Rwanda hari inganda zirindwi zitunganya amata n’abandi bantu 45 batunganya amata bagakoramo ikivuguto, yogurt, Fromage n’ibindi.
Yagize ati “Ruje gukemura ikibazo cyo kubura aho dutunganyiriza amata. Ntabwo dufite impungenge z’uko amata azabura, ariko no mu borozi twaganiriye na bo, uko bazabasha kugira umukamo w’amata uhoraho.”
Uruganda rwa Nyagatare rwamaze kuzura, rurimo kugeragezwa ku buryo bitarenze uku kwezi kwa Gatatu ruzatangira gukora.
Umuyobozi Wungirije wa RAB, Dr Uwituze, yavuze ko uretse i Nyagatare, utundi turere twagaragaje ko dufite umukamo uhagije, hashyizweho uburyo bwo kuwugura, aho yatanze urugero rwo muri Gatsibo , ahantu amata ajya mu mashuri ari litiro ibihumbi 7. Mu tundi turere twa Gicumbi, Nyabihu n’ahandi, uruganda rwa Inyange rurayatwara rukajya kuyatunganya.

Umujyanama mu bya tekinike muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda, Alexis Kabayiza, yavuze ko uru ruganda ruje ari igisubizo ku bibazo byose by’umukamo aborozi bafite.
Yakomeje asobanura ko ruzaba ari uruganda rufite ubushobozi bwo gutunganya amata no kuyabika. Ni ibintu bizatuma hatongera kubaho igiciro gihindagurika bitewe n’igihe.
Umujyanama mu bya tekinike muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda, Alexis Kabayiza, yatangaje ko uruganda rutunganya umukamo w’amata muri Nyagatare ruzatangira imirimo yarwo mu kwezi gutaha kwa Werurwe 2024.
Ati: ‘‘Imibare itwereka ko usibye n’inganda zisanzwe zihari hari n’ingamba zo kujya umukamo utunganywa ku buryo buhagije.’’
Yakomeje asobanura ko ari uruganda ruteganya kuzajya rwakira umukamo ugera kuri litiro 800 ku munsi. Urebye umukamo wari usanzwe uhari kandi izo nganda zisanzwe zose ubwazo ntizari zifite ubushobozi bwo gutunganyaga izo litiro zose.
Ati: ‘‘Ni ibintu bisa nk’aho bigira ingaruka ku mafaranga cyangwa ku mworozi.”
Uhagarariye aborozi mu Karere ka Nyagatare Kayitare Saranda Godfrey, yavuze ko bo nta kibazo bagiraga cy’aho kujyana umukamo, kuko Leta isanzwe ibagurira litiro ibihumbi 50 muri gahunda yo kugaburira abana.
Ni mu gihe andi mata acuruzwa ku makusanyirizo naho andi litiro ibihumbi 40 agatwarwa n’uruganda rwa Inyange Industries.
Uko hagenda hashyirwaho ingamba zigamije kureba uko umukamo wakongerwa binyuze mu kunoza ubworozi, aborozi bororera mu biraro, haterwa ubwatsi bw’amatungo, inka ziterwa intanga bikazamura umukamo ukitabwaho, aborozi bagenda barushaho kunoza ubworozi, bakabukora mu buryo bwa kijyambere, ari ko binagendana no kuwongera mu bwiza no mu bwinshi.


