Mu ishyinguranyandiko ry’Igihugu habitsemo umurage w’indirimbo zirenga 4000

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Ukwakira 25, 2024
  • Hashize amezi 10
Image

Inteko y’Umuco ifite mu nshingano kubungabunga umurage w’amateka y’u Rwanda itangaza ko kugeza ubu babitse umurage w’indirimbo 4095 hamwe na filime mbarankuru (Films Documentaire) zigera kuri 20.

Ubwo mu Rwanda hizihizwaga umunsi mpuzamahanga wahariwe kubungabunga umurage ushingiye ku majwi n’amashusho, kuri uyu wa Gatanu tariki 25 Ukwakira 2025, ubuyobozi bw’Inteko y’Umuco, bwagaragaje ko hakenewe ubufatanye hagati yabo n’itangazamakuru nka bamwe mu isoko ryabo.

Intebe y’Inteko Amb Robert Masozera yavuze ko ubufatanye bwa benshi harimo n’ibigo by’itangazamakuru, kuko ari bo soko y’amajwi n’amashusho.

Yagize ati: “Uyu munsi turimo kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe kubungabunga umurage ushingiye ku majwi n’amashusho, wabaye umwanya mwiza wo guhura n’itangazamakuru kugira ngo twungurane ibitekerezo tunabagaragarize akamaro k’uwo murage uri mu majwi n’amashusho, n’agaciro kawo, by’umwihariko kugira ngo badufashe kuwubungabunga.”

Yongeyeho ati: “Kubera ko ibitangazamakuru ari byo soko y’uwo murage uri mu majwi n’amashusho, byari ubukangurambaga, kugira ngo nibamara kumva akamaro kabyo, noneho tujye ku rwego tuvuga ngo uwo murage batunze ni gute twafatanya ukabikwa neza.”

Ubuyobozi bw’Inteko y’Umuco buvuga ko nubwo mu nshingano z’Inteko y’Umuco harimo kubungabunga umurage waba uw’amashusho, amajwi n’inyandiko ariko hanakenewe ubufatanye bwa buri wese.

Intebe y’Inteko Amb Robert Masozera

Ari naho ihera isaba abagifite bimwe mu bikoresho nka CD na Casette byakoreshwaga mu kubika amajwi n’amashusho kubibashyikiriza bikabikwa mu ishyinguranyandiko, bakanibutsa abagipfunyika mu mpapuro zanditseho, ko atari byiza kwangiza inyandiko, kuko zangirika kandi zibitse amakuru yazavamo umurage.

Ubuyobozi bw’Inteko y’Umuco buvuga ko mu rwego rwo kurushaho kubungabunga umurage w’amajwi n’amashusho ndetse n’inyandiko, bisigaye bibikwa hakoreshejwe uburyo bw’ikoranabuhanga, hagamijwe kurushaho kuwubika neza kandi byizewe, kugira ngo bizafashe Abanyarwanda bazabaho mu binyejana bizaza kuzamenya amateka y’u Rwanda n’Abanyarwanda bo hambere.

Ubwo buyobozi buvuga ko uretse indirimbo, mu ishyinguranyandiko ry’Igihugu hanabitsemo inyandiko za Minisiteri zitandukanye zabayeho, ibigo bya Leta, hamwe na zimwe mu nyandiko n’amafoto by’Imvaho Nshya, bikaba byose bibitswe mu buryo bw’ikoranabuhanga ku buryo amakuru ari muri ubwo bubiko adashobora kuzimira.

Ku bijyanye na gahunda yo gutarura umurage w’Igihugu ukurwa mu mahanga, by’umwihariko mu bihugu byakolonije u Rwanda, ubuyobozi bw’Inteko y’Umuco bwemeza ko batangiye kuwusangizwa cyane cyane ubitse mu buryo bw’ikoranabuhanga, hari n’ibindi bikiri mu biganiro, ku buryo byizewe ko bizagenda neza.

Imwe mu mirage ibitse yatanzwe n’ibihugu by’amahanga, irimo iyakuwe mu gihugu cy’u Bubiligi.

Umunsi mpuzamahanga wahariwe kubungabunga umurage ushingiye ku majwi n’amashusho wizihizwa tariki 27 Ukwakira mu Rwanda ukaba wizihijwe ku nshuro ya kane.

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Ukwakira 25, 2024
  • Hashize amezi 10
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE