Mu Gushyingo, ingemwe z’ikawa miliyoni 1.5 zizasimbuzwa ibiti bishaje

Guverinoma y’u Rwanda itangaza ko iri muri gahunda yo kuvugurura ubuhinzi bw’ikawa, mu kwezi gutaha k’Ugushyingo 2024 hazaterwa ingemwe zisaga miliyoni imwe n’igice mu bice bitandukanye by’Igihugu.
Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Iyoherezwa mu Mahanga ry’Ibikomoka ku Buhinzi n’Ubworozi (NAEB), kuri uyu wa Gatanu tariki ya 25 Ukwakira 2024, cyatangaje ko gusibuza ibiti bishaje ari imwe mu ngamba zigamije kongera umusaruro mu buryo burambye.
Muri iyo gahunda Leta y’u Rwanda yihaye intego yo gutera ingemwe zisaga miliyoni 25 ku buso bwa hegitari 3 050 mu myaka ine iri imbere.
Umuyobozi w’Ishami rishinzwe ibihingwa gakondo birimo ikawa muri NAEB Nkurunziza Alexis, yavuze mu gusimbuza ikawa zishaje bazabifashamo abahinzi.
Yagize ati: “Mu gusimbuza ibiti bishaje no gutera ingemwe nshya, NAEB izatanga inyunganizi y’amafaranga azatuma icyo gikorwa cyihuta. Mu bundi bufasha abahinzi bazahabwa hagamijwe kwihutisha ibikorwa byo kuvugurura ubuhinzi bw’ikawa no kongera umusaruro, harimo ifumbire abahinzi bazahabwa ku buntu, ndetse n’amahugurwa bazahabwa binyuze mu mashuri y’abahinzi mu murima.”
Iri vugurura ry’ubuhinzi bw’ikawa ryitezweho kongera ubwinshi n’ubwiza by’umusaruro wayo kandi mu buryo burambye, bikazongera mu buryo bugaragara ingano n’ubwiza by’iyo u Rwanda rwohereza mu mahanga.
NAEB itangaza ko kandi ibyo bizatuma u Rwanda rukomeza kugira umwanya ukomeye ku masoko mpuzamahanga y’ikawa, ari na ko bikomeza kurwinjiriza amadovize arufasha mu iterambere.
Ikawa ni kimwe mu bihingwa ngengabukungu biri ku isonga mu kugira uruhare rukomeye mu iterambere ry’u Rwanda. NAEB itangaza ko hagati y’umwaka wa 2017 na 2023, u Rwanda rwinjije miliyari zisaga 600 z’amafaranga y’u Rwanda avuye muri toni 113,000 z’ikawa rwohereje mu mahanga.
Muri gahunda y’imyaka 5 yo kwihutisha iterambere ry’ubuhinzi (PSTA 5) izarangira muri 2029, u Rwanda rwihaye intego yo kuzaba rwinjiza miliyoni 160 z’amadolari mu mwaka wa 2029, avuye mu ku musaruro mwinshi kandi mwiza w’ikawa u Rwanda ruzaba rwohereza mu mahanga.
Kugira ngo iyo ntego izagerweho, Ikigo NAEB kirimo gushyira mu bikorwa gahunda yo kuvugurura igihingwa cy’ikawa, yitezweho kuzongera no kunoza umusaruro wayo, bigateza imbere abahinzi bayo, n’ubukungu bw’Igihugu muri rusange.
Ibyo NAEB irimo kubikora binyuze mu Mushinga PSAC, ugamije guteza imbere abahinzi bato b’ibihingwa byoherezwa mu mahanga, ubafasha kongera umusaruro mu bwinshi no mu bwiza.
Muri uyu mushinga uterwa inkunga na Leta y’u Rwanda ku bufatanye n’Ikigega Mpuzamahanga Gishinzwe Iterambere ry’Ubuhinzi (IFAD), hazaba amavugurura abiri y’ingenzi ku gihingwa cy’ikawa; gusimbuza ibiti by’ikawa birengeje imyaka 30 bitewe kuko biba bitagitanga umusaruro wifuzwa, no gusazura ibiti bimaze nibura imyaka irindwi bitewe, mu rwego rwo kubigarurira ubuzima bwiza, kugira ngo birusheho gutanga umusaruro mwinshi kandi mwiza.
Mu gihe cy’imyaka ine, uyu mushinga uzakora ivugurura ry’ubuhinzi bw’ikawa mu turere dutandatu; Karongi, Nyamasheke na Rusizi mu Ntara y’Iburengerazuba, na Nyamagabe, Huye na Ruhango mu Ntara n’Amajyepfo.
Uretse ibiti by’ikawa bizahingwa ku buso bwa hegitari 3 050, hazanasazurwa ibiti biteye ku buso bwa hegitari 1 082.
Gusimbuza ibiti birengeje imyaka 30 no gusazura ibiti bimaze imyaka irindwi, ni uburyo bw’ingenzi cyane ku gihingwa cy’ikawa bukoreshwa hirya no hino ku Isi, kuko bufasha ikawa kongera kugira ubuzima bwiza, kongera umusaruro, ireme (ubwiza) ry’imbuto z’ikawa, ndetse no kurwanya indwara zibasira ibiti bishaje.
Kugira ngo umusaruro w’ikawa ivuguruye uzaboneke ari mwinshi, mwiza, kandi vuba, ubu harimo gutegurwa ingemwe nziza, zerera igihe gito kandi zitanga umusaruro ushimishije zo mu bwoko bwa RAB C 15, zizahabwa abahinzi ku buntu.
Gahunda yo gusazura no gusimbuza ibiti by’ikawa bishaje yitezweho gutanga akazi ku baturage bazagira uruhare mu guhanga imirimo itandukanye.
Ku ikubitiro, gutegura ingemwe zizaterwa byatanze akazi ku bagore n’urubyiruko bibumbiye mu matsinda, binyuze muri gahunda y’amasoko ya Leta yeguriwe abaturage.