Mu bacika intege ntabwo ndimo  kuko mbafite- Kagame

  • UWIZEYIMANA AIMABLE
  • Kamena 27, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Umukandida w’Umuryango FPR- Inkotanyi, Paul Kagame mu gikorwa cyo kwiyamamariza kuyobora u Rwanda mu Karere ka Huye  mu Ntara y’Amajyepfo, akaba avuga ko atari mu bantu bashobora gucika intege kandi afite urubyiruko.

Umukandida Paul Kagame yavuze ko  afite Abanyarwanda bafatanyije kuzamura u Rwanda mu iterambere.

Ati: “Mu bacika intege ntabwo ndimo, kandi impamvu ni uko mbafite kandi turi kumwe mu kugera kuri byinshi byiza bikomeza gushimangira iterambere.”

Umukandida Paul Kagame yanagarutse ku kuba yaraje kureba umupira mu 1978 aba hanze nk’impunzi ndetse ava ku kibuga umupira utarangiye kubera ko bari bamugiriye inama yo kuhava Kubera ikipe ya Panthères Noires yari yatsinzwe na Mukura Fc, kandi iyo yatsindwaga byari bimenyere we ko abaturage bakubitwa.

Ati: ” Bantu bo mu majyepfo cyane cyane i Huye, turi bamwe kuko no mu mwaka wa 1978, nari ndi hano i Huye ndeba n’umupira wahuje Panthères Noires na Mukura Fc, nubwo nasohotse umupira utarangiye Kubera ko inshuti yanjye yari ingiriye inama yo gusohoka umupira utarangiye, kubera ko ngo iyo Panthère noire yatsindwaga byari bimenyerewe ko Abanyarwanda bakubitwa, ndetse byari ku nkoraho nk’umuntu utarabaga mu Rwanda kandi amateka yo kuba ntarabaga mu Rwanda si ngombwa kuyasubiramo tuyaziranyeho.”

Yashingiye ku kuba yarabaga hanze bitewe n’amateka mabi, anavuga ko Abanyarwanda nibatora FPR Inkotanyi n’Umukandida wayo, ni igisubizo cyo kugira ngo ayo mateka atazongera kubaho ukundi mu Rwanda.

Ati: ” Aha ni ho mpereye mbabwira ngo gutora FPR Inkotanyi n’Umukandida wayo ni ugushimangira ko ayo mateka mabi yabaye mu Rwanda atazongera kubaho ukundi kandi bizashoboka dufatanyije twese hamwe maze dukumire ko ayo mateka mabi yazongera kubaho ukundi”.

 Yagarutse ku kuba nta munyarwanda uzongera kuba hanze y’igihugu kuko usibye n’Umunyarwanda n’ab’ahandi bafatwa neza.

Ati: Aya mateka kandi ni nayo nshingiraho mbabwira ko nta Munyarwanda ukwiye kuzongera kuba hanze y’igihugu, dore ko tugeze n’aho dufata neza n’abaturutse hanze y’igihugu.”

Usibye ibi Paul Kagame yongeye no kugaruka, ku rubyiruko abiheraho avuga ko nibamutora azafatanya na bo gutsindagira ibikorwa by’iterambere.

Yagize ati: “Nimuntora tuzagera kuri byinshi bishimangira iterambere twagezeho, kandi kubera ko mbafite cyane cyane murimo  urubyiruko, byose muzabikora mbari imbere kuko kubayobora ntabwo bizamvuna.”

Uyu mukandida FPR- Inkotanyi, yakomoje no kongera kwibutsa Abanyarwanda by’umwihariko abanyamuryango ba FPR- Inkotanyi, ko itariki ya 15 Nyakanga 2024, ari yo bazahurira ku biro by’itora bakamutora ubundi bagakomeza iterambere igihugu cy’u Rwanda kimaze kugeraho, ndetse ibyiza bikaba biri imbere.

  • UWIZEYIMANA AIMABLE
  • Kamena 27, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE