Mu 2029 u Rwanda ruzaba rubona litiro miliyoni 10 z’amata ku munsi

Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) yatangaje ko u Rwanda rufite intego yo kuzaba rubona litiro miliyoni 10 z’amata buri munsi bitarenze mu 2029, zivuye kuri litiro miliyoni 3 rubona ku munsi magingo aya.
Dr. Uwituze Solange, Umuyobozi w’Ishami rishinzwe guteza Ubworozi mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB), yabigarutseho mu kiganiro yahaye abitabiriye Umunsi w’amata ku Isi wizihijwe kuri iki Cyumweru tariki ya 1 Kamena 2025.
Dr. Uwituze yagaragaje ishusho y’uko inka u Rwanda rutunze ziyongereye bityo bituma n’abaturage babona amata yo kunywa ku bwinshi.
Yavuze ko mu 1992, mbere ho imyaka 3 ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, u Rwanda rwari rutunze inka 780 000, ariko nyuma ya Jenoside rwasigaranye inka 170 000 gusa.
Icyakora u Rwanda rwakomeje gutera imbere ndetse n’inka ziriyongera ku buryo mu myaka 31 ishize zimaze kwikuba inshuro nyinshi.
Ati: “Mu mwaka wa 2024, inka u Rwanda rwari rutunze zabarirwaga kuri miliyoni 1 n’ibihumbi 600.”
Yakomeje avuga ko kwiyongera kw’inka mu Rwanda byaturutse ku kuba abantu barakomeje gutera imbere banorora inka ndetse n’abandi bari barazihunganye barazitahana ku buryo ubu u Rwanda rufite inka zibarirwa muri miliyoni 1.7.
Uko inka ziyongeraga n’umusaruro w’amata wariyongeraga
Dr. Uwituze Solange yagaragaje ko umusaruro w’amata y’inka u Rwanda rubona ugenda wiyongera uko imyaka ikurikirana.
Yagize ati: “Mu mwaka wa 1999, u Rwanda rwabonaga amata angana na litiro miliyoni 56 n’ibihumbi 500 buri mwaka, uwo musaruro wari warakomeje gushegeshwa n’ingaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.”
Icyakora yakomeje agaragaza ko Gahunda ya Girinka Munyarwanda imaze gutangizwa mu Rwanda, na yo yatumye umusaruro w’amata ukomeza kuzamuka.
Ati: “Mu mwaka ushize w’ingengo y’imari warangiye muri Kamena 2024, twabararuraga umusaruro w’amata ungana na litiro miliyari 1 na miliyoni 92. Ni ukuvuga litiro miliyoni 3 z’amata buri munsi.”
Dr. Uwituze yavuze ko u Rwanda rufite intego y’uko mu mwaka wa 2029 aho Gahunda ya Guverinoma yo kwihutisha iterambere (NST2) iziba irangiye, ruzaba rubona umukamo w’amata buri munsi ungana na litiro miliyoni 10.
Amata yabaye ifunguro ku Banyarwanda anarwanya imirire mibi
Dr. Uwituze Solange yavuze ko uko amata yiyongera n’abaturage b’u Rwanda bakomeza kugira umuco wo kuyanywa no kuyaha abana bityo akaba abafasha mu kurwanya imirire mibi.
Ati: “Mu mwaka wa 2010, umuntu umwe yanywaga litiro 37 buri mwaka, ariko byageze muri Kamena 2024 umuntu umwe anywa hafi litiro 80 z’amata buri mwaka. Byikubye birenze inshuro 2 mu myaka hafi 15.”
MINAGRI yamenyesheje ko u Rwanda rukomeje intego yo kugera ku cyerekezo cy’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (WHO), ritegenya ko nibura buri mwaka umuntu umwe akwiye kunywa litiro 200 z’amata.



