Mu 2026 Abanyarwanda bashobora gutangira guhahisha ‘drones’

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Nzeri 8, 2025
  • Hashize amasaha 6
Image

Kompanyi ikora indege nto zitagira abaderevu (Zipline) yatangaje ko bitarenze mu mwaka utaha wa 2026, Abanyarwanda n’abandi bose batuye mu Rwanda bazatangira gukoresha indege nto zitagira abapilote mu guhaha ibicuruzwa byiganjemo imiti n’ibiribwa, bikabasanga mu ngo zabo batiriwe bajya ku maguriro.

Biteganywa ko iyo gahunda izatangirira mu mijyi by’umwihariko uwa Kigali, Musanze na Rubavu, ahari abantu benshi bakenera ibicuruzwa birimo ibiribwa, imiti yo muri za farumasi kugeza ku byatumijwe kuri murandasi, ikazajya ibibagezaho mu ngo zabo.

Mu nama ya 9 Nyafarika ku guteza imbere indege (Aviation Africa Summit 2025) yabereye i Kigali mu cyumweru gishize, kompanyi ya Zipline yerekanye ubwo bwoko bushya bw’indege ntoya yise Platform 2 (P2).

Umuyobozi Mukuru wa Zipline mu Rwanda Pierre Kayitana, yabwiye itangazamakuru ati: “Twizeye ko mu 2026 tuzashobora kugeza ku baturage ba Kigali serivisi nshya yo kugeza ibintu mu ngo zabo. Turishimye cyane kandi dutegereje kurangiza igeragezwa no kubinoza mbere y’uko dutangira gukora ku mugaragaro.”

Iyi ndege nshya yabanje kumurikirwa i Dallas muri Leta ya Texas ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Mata 2025, aho isanzwe ikoreshwa mu kugeza ibyo abantu baguze kuri murandasi no mu biribwa biguzwe mu buryo busanzwe.

Ubuyobozi bwa Zipline itangaza ko kugeza ubu harimo gusoza igeragezwa muri Amerika, mbere yo gutangiza kuyikoresha ku mugaragaro mu Rwanda mu 2026 aho barimo kunoza amategeko azaba agenga ikoreshwa ryayo.

Kayitana yavuze ko iyi ndege yakozwe mu gihe cy’imyaka 10, aho bigaragaza ko abayikoze bashimangiye umuhate wo gukora igikoresho cyatekerejweho mu buryo buhuza ubushobozi n’igiciro gito.

Zipline izwiho kuba yaratangije uburyo bwo kugeza amaraso n’imiti byihutirwa mu bitaro by’icyaro ibicishije mu bigo byayo bya Muhanga na Kayonza, ubu irashaka kwagura ibikorwa mu mijyi ikomeye nko mu mujyi wa Kigali no mu yindi nka Musanze na Rubavu.

Izo ndege nshya, imwe ishobora gutwara hagati y’ibiro 4 na 5 bingana n’ibiribwa byahaza abantu 8 kugeza ku 10, kandi ikagenda ibilometero biri hagati ya 20 na 25 ku nshuro imwe.

Ku bijyanye n’umuvuduko, bitewe n’uko umuyaga mu kirere umeze, ishobora kugenda ku bilometero 100 ku isaha, ku buryo mu minota 15 iba ivuye ku mpera ya Kigali igeze ku yindi.

Kayitana yavuze ko bitandukanye n’izindi ndege zakoraga zisiga ibintu bigwa n’utaka duto (parachute), iyi P2 izajya ikoresha umugozi ugezwa hasi neza, bigatuma ibikoresho bimanurwa mu mutekano nta cyangiritse.

Ibi bituma ibereye imijyi ifite abaturage benshi, inyubako ndende aho izajya igenda nk’inyoni nta hantu na hamwe bisabye ko ikurikira umuhanda.

Kayitana yagize ati: “Ubu bwoko bw’indege imaze imyaka 10 ikorwa, ni iyizewe kurusha izindi twigeze gukora kandi iroroshye kuyikoresha.”

Twatekereje ku buryo itazahenda umuntu, ubu turimo kunoza ibiciro, ariko ntabwo izaba ihenda, nta mushoferi cyangwa gukoresha lisansi ibyo byose bituma itazaba ihenze.”

Iyi ndege nto itagira umupilote ikoresha amashanyarazi gusa, nta byotsi isohora, kandi ikora mu buryo bwikoresha, bigatuma igabanya ingaruka ku bidukikije ndetse no ku giciro.

Kayitana yavuze ko bateganya kuganira n’abacuruzi, resitora, amaduka manini, n’amavuriro ku giciro kizaba gikwiriye abakiriya mu Rwanda.

Gutegura amategeko

Kayitana yavuze ko nubwo bifuza gutangira vuba, inzira z’amategeko n’amabwiriza ziracyari kuganirwaho. Yagize ati: “Turimo kuganira n’inzego zibishinzwe kugira ngo habeho amategeko akwiye. Umutekano ni wo wa mbere.”

Ni indege yagenewe gukora mu gihe cy’izuba ryinshi cyangwa imvura nyinshi, dore ko yageragerejwe mu mujyi wa Dallas ibihe by’ikirere bihindagurika kandi biba bikomeye ugereranyije n’ibyo mu Rwanda.

Mu nama nyafurika ku by’indege iherutse guteranira i Kigali tariki ya 4-5 Nzeri, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yashimye ubufatanye bw’u Rwanda na Zipline, yibutsa ko hashize imyaka hafi 10 batangiye gukorana mu kugeza amaraso akenewe byihutirwa mu bitaro by’igihugu hose.

Yagize ati: “Iyi tekinolojiya ntabwo izigama gusa igihe, ahubwo inazigama ubuzima.”

Yongeraho ko iri koranabuhanga rizashingirwaho mu bucuruzi bwo mu gihe kizaza nko gukora ubucuruzi ku ikoranabuhanga.

Mu mwaka wa 2026 ntibizaba bigisaba abanyamujyi kuva mu ngo bajya guhaha ibiribwa n’imiti
  • ZIGAMA THEONESTE
  • Nzeri 8, 2025
  • Hashize amasaha 6
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE