Mu 2024, indwara zitandura zahitanye 47.7% by’abapfuye mu Rwanda
Indwara zitandura zikomeje kuza imbere mu gutwara ubuzima bw’abantu benshi mu Rwanda, aho imibare y’abandukujwe mu bitabo by’irangamimerere mu mwaka wa 2024 yerekana ko abahitanywe n’izo ndwara bageze kuri 47.7%.
Iyo mibare itangazwa n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare mu Rwanda (NISR) ishimangira ko abishwe n’indwara zitandura bavuye kuri 46% mu mwaka wa 2023.
Nshimiyimana Patrick, Umuyobozi w’Agashami gashinzwe Ibarurishamibare Rishingiye ku Irangamimerere, yahamije ko imfu zabaruwe mu mwaka wa 2024 zageze ku 40 704 zivuye ku 20 010 babaruwe mu mwaka wa 2022.
Yahamije ko ikibabaje ari uko abandukuza ababo bapfuye bakiri ku kigero cya 46,1% mu 2024, bavuye kuri 41,8% mu mwaka wa 2023.
Yagize ati: “Abantu barapfa ariko ababo ntibajya kubamenyekanisha, bityo abantu benshi ntibandukurwa mu bitabo.”
Yifuza ko Abanyarwanda bahindura imyumvire bakitabira kwandukuza mu irangamimerere abatakiriho nk’uko bikorwa mu kwandikisha abavuka kuri ubu biri ku kigero kiri hejuru ya 90%.
Imwe mu mpamvu yagaragaje ko zituma abantu benshi batamenyekanishwa ngo bandukuzwe mu bitabo by’irangamimerere ni uko abantu 74,5% baguye mu ngo, ni ukuvuga ahatari mu mavuriro.
Yakomeje ashimangira ko hakomeje kurebwa uburyo uwabuze uwe yajya amwandukuriza ku rwego rw’Umudugudu, kugira ngo byorohere abagorwaga n’izindi mpamvu zose zatumaga batabikora.
Ayo makuru yakuwe mu ikoranabuhanga ry’irangamimerere, afasha mu kurushaho kumenya umutwaro w’ibibazo Igihugu gihanganye na byo bitwara ubuzima bw’abatu.
Ubwo bushakashatsi kandi bugaragaza ko 42,9% by’imfu zo mu mwaka ushize zaturutse ku ndwara zandura zafashe abantu mu bihe bitandukanye.
Uyu mwaka ni na wo wagaragayemo ibyorezo birimo icya Marburg cyari cyibasiye u Rwanda ku nshuro ya mbere ariko kigakumirwa kimaze gutwara ubuzima bw’abasaga 60 biganjemo abakoraga mu rwego rw’ubuvuzi.
Hagati aho imfu zatewe b’ibindi bibazo birimo impanuka, zaramanutse ziva kuri 11% mu 2023 zigera ku 9,4% mu 2024.
