Mu 2023, abarwayi ba Malaria mu Rwanda baganyutseho 88%

Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) cyatangaje ko mu mwaka wa 2023 abarwayi ba Malaria bagabanyutse ku gipimo cya 88%.
Ni imibare yashyizwe ahagaragara mu gihe u Rwanda rwitegura kwifatanya n’Isi mu kwizihiza umunsi Mpuzamahanga wo kurwanya Malaria, uzaba kuri uyu wa 25 Mata 2024.
Uwo munsi ngarukamwaka wizihizwa hagamije gukora ubukangurambaga bushishikariza abaturage kwirinda no kurwanya Malaria ndetse no gushaka uko hakongerwa inkunga zitangwa mu kuyikumira no kuyivura.
Dr. Mbituyumuremyi Aimable, Umuyobozi Mukuru w’Ishami rishinzwe kurwanya Malaria muri RBC, yavuze ko mu mwaka wa 2016, mu Rwanda habaruwe abantu bakabakaba miliyoni 5 barwaye Malariya.
Avuga ko kubera gushyiraho ingamba zikomatanyije byagabanyije abarwayi ba Malaria bigera mu mwaka wa 2023, habarurwa abarwayi ibihumbi 600, bangana n’ibaganyuka rya 88%.
Yagize ati: “Abarwayi ba Malaria benshi bativurije ku gihe mu mwaka wa 2016, bari ibihumbi 18. Guhera icyo gihe Abajyanama b’Ubuzima ni bo basuzuma bakanatanga imiti ya Malaria ku gihe, byatumye umubare umanuka ku buryo abarwayi ba Malaria babonetse batayivurije ku gihe muri 2023 bari 1300. Ni igabanyuka rya 90%.
Uwo muyobozi avuga ko abahitanwa na Malaria na bo bagenda bagabanyuka kuko muri 2016 yahitanye abantu 600 mu gihe muri 2023 yahitanye abantu 51, bigandana n’igabanyuka rya 91%.
RBC ivuga ko mu mwaka wa 2016, Abajyanama b’Ubuzima bafashije mu guhangana n’indwara ya Malariya ku kigero cya 18%, kugeza ubu bagira uruhare rwa 60% mu guhangana na yo.
Dr. Mbituyumuremyi yasobanuye ko abo bajyanama b’ubuzima bagize akamaro gakomeye cyane mu guhangana na Malaria harimo gusuzuma no kuyivura, aho kuri buri Mudugudu hari Abajyanama b’Ubuzima 2 bita ku baturage baho mu gihe barwaye Malaria.
Leta y’u Rwanda yashyize imbaraga mu gukumira no kurwanya indwara ya Malariya binyuze mu kwigisha abaturage no kubaha amakuru ku buryo yandura.
Habayeho gukwirakwiza inzitiramubu zikoranye umuti no gutera imiti yica imibu hirya no hino, gusuzuma no kuvura Malariya hakiri kare.
Dr. Mbituyumuremyi yagaragaje ko inzitiramubu zatanzwe mu bukangurambaga bwakorewe mu Turere 12, harimo 7 two Ntara y’Iburasirazuba ndetse na 5 tw’Amajyepfo turimo Nyanza, Huye, Ruhango, Gisagara na Kamonyi, hanaterwa n’imiti yica imibu mu Turere 18 tw’Igihugu, bikaba byafashije mu kugabanya umubare w’abarwara Malariya ku kigero cya 71% hagati y’umwaka wa 2016 na 2021.
Yongeyeho ko inzitiramubu zagiye zitangwa by’umwihariko ku byiciro byihariye by’abibasirwa na Malariya cyane, barimo abagore batwite, abana bari munsi y’umwaka umwe kandi zigatangwa kuri buri kigo nderabuzima mu Turere 30 twose tw’Igihugu.
Mu mwaka wa 2020, RBC yatangiye uburyo bwo gutera imiti yica udukoko twororokera mu mazi mbere y’uko dukura tukaba twavamo imibi minini yatera Malariya.
Dr. Mbituyumuremyi yasobanuye ko RBC n’abafanyabikorwa bayo batangije uburyo bwo guhugura abaturage n’abayobozi mu nzego z’ibanze mu kumenya neza indiri y’aho imibu ishobora kororokera ndetse n’uko bakwirinda Malariya.
Yagize ati: “Turakangurira imiryango itari iya Leta ngo bakore ubukangurambaga mu baturage kugira ngo bagira amakuru ahagije ku buryo bajya baryama mu nzitiramubu ndetse no guhangana na Malariya aho batuye.”
U Rwanda rufite intego ko mu mwaka wa 2030, ruzaba rwamaze kurandura Malaria burundu.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS), ryashyizeho intego yo kuva mu 2016 kugeza mu 2030, ko mu bihugu byose byo ku Isi mu mwaka wa 2030 niba bazaba bamaze guhanga na Malaria ku gipima cya 90%, kugabanya umubare w’abicwa na yo ku gipimo cya 90% ndetse no kuba nibura ibihugu 35 bizama byaramaze kurandura iyo ndwara burundu.