Mpayimana yavuze ko natorwa ntawe uzongera kubyara abarenze batatu

Kuri uyu wa Mbere tariki 08 Nyakanga 2024, Umukandida wigenga ku mwanya wa Perezida wa Repubulika, Mpayimana Philippe yiyamamarije mu Turere twa Gakenke na Rulindo mu Ntara y’Amajyaruguru, abwira abaturage baje kumva imigabo n’imigambi bye ko natorerwa kuba Perezida, nta muturage uzongera kubyara abana barenze Batatu.
Ku isaha ya Saa Yine za mu gitondo nibwo umukandida wigenga, Mpayimana Philippe yatangiye ibikorwa byo kwiyamamaza mu Karere ka Gakenke kuri site ya Kivuruga.
Aha Kivuruga hari abaturage bari baje kumva imigabo n’imigambi by’umukandida wigenga wiyamamariza kuyobora u Rwanda, Mpayimana Philippe.
Mpayimana Phillipe yashimye abaturage ba Gakenke baje kumva imigabo n’imigambi bye, ndetse abagaragariza ko ari umukandida wifuza gusigasira ibyagezweho ariko akongeraho indi ntambwe irimo ibishya.
Mpayimana Philippe yiyamamarije kandi mu Karere ka Rulindo kuri site ya Bushoki, akaba yahawe ikaze n’Umuyobozi w’aka Karere, Mukanyirigira Judith.
Mu bikorwa bye byo kwiyamamaza, yijeje Abanya-Rulindo ko nibamutora azateza imbere ibikorwaremezo birimo kubaka inzu ziciriritse zo kubamo, imihanda aho avuga ko mu masangano y’imihanda hazubakwa imihanda inyura hejuru izajya ikoreshwa n’abanyamaguru bitabaye ngombwa guhagarara.
Kubyara abana 3 ni ingingo Mpayimana Philippe yagarutseho muri gahunda ze zo kwiyamamaza muri utu Turere two mu Ntara y’Amajyaruguru, avuga ko nta muturage uzongera kubyara abana barenze batatu.
Umukandida wigenga ku mwanya wa Perezida wa Repubulika, Mpayimana Philippe amaze kugera mu Turere 23 agaragaza imigabo n’imigambi bye bikubiye mu ngingo 50, ari nako asaba abaturage kuzamutora kugira ngo azabageze ku yindi ntambwe mu iterambere.
