Mozambique: Perezida Filipe Nyusi yasuye Ingabo z’u Rwanda

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Nzeri 21, 2022
  • Hashize imyaka 3
Image


Ku wa Kabiri taliki ya 20 Nzeri, Perezida wa Repubulika ya Mozambique Filipe Jacinto Nyusi, yasuye inzego z’umutekano z’u Rwanda ziri mu butumwa bwo guhashya ibyihebe mu Ntara ya Cabo Delgado, Akarere ka Moçimboa da Pria. 

Yanaganirije ibihumbi by’abaturage bamaze gusubira mu byabo babifashijwemo n’inzego z’umutekano z’u Rwanda ku bufatanye n’iza Mozambique ndetse n’izoherejwe m’Umuryango w’Ubukungu uhuza Ibihugu by’Afurika y’Amajyepfo (SAMIM). 

Abo baturage bakuwe ku mkambi baguyemo bahunze ubugome bw’ibyihebe, bashimira Leta ya Mozambique yasabye ubufasha bw’amahanga bumaze gutanga umusaruro ufatika mu kugarura amahoro mu Ntara ya Cabo Delgado. 

Perezida Filipe Nyusi yashimiye inzego z’umutekano z’u Rwanda zagaragaje ubwitange n’ubuhanga budasanzwe mu guhangana n’ibyihebe kuva bahagera muri Nyakanga 2021.

Yabashimiye kandi ukwiyemeza bakomeje kugaragaza, umurava n’imyitwarire myiza byashomangiye ubunyamwuga bw’Igisirikare na Polisi by’u Rwanda. 

Ubwo yahuraga n’abaturage ba Moçimboa da Pria, Perezida Nyusi yabijeje inkunga yose ishoboka ya Guverinoma kugira ngo amahoro bafite arusheho gusagamba, ndetse ibintu byose bizasubire ku murongo byahozeho mbere ya 2017 ubwo hadukaga ibyo byihebe bigendera ku matwara ya Leta ya Kiyisilamu.

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Nzeri 21, 2022
  • Hashize imyaka 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE