Mozambique: Ingabo z’u Rwanda zatahuye intwaro zahishwe n’ibyihebe bisumbirijwe

Ku wa Gatandatu taliki ya 15 Ukwakira 2022 ni bwo Inzego z’umutekano z’u Rwanda zoherejwe mu butumwa bwo kurwanya Iterabwoba mu Ntara ya Cabo Delgado yo muri Mozambique, zavumbuye ububiko bw’Intwaro zahishwe n’ibyihebe bibarizwa mu mutwe w’iterabwoba wa Ansar Al Sunna.
Izo ntwaro bikekwa ko zahishwe mu mwaka ushize zasanzwe mu gace ka Mbau gaherereye mu Majyepfo y’Akarere ka Moçimboa da Praia ahahoze ibirindiro bikomeye by’ibi byihebe mbere y’uko bihatsimburwa n’ingabo z’u Rwanda mu mwaka wa 2021.
Izi ntwaro zirimo imbunda ntoya ndetse n’ibisasu byo mu bwoko bwa roketi, amasasu ndetse n’ibindi biturika byo mu bwoko butandukanye.
Izi ntwaro zahishwe n’ibi byihebe mu gihe byari bisumbirijwe n’Ingabo z’u Rwanda ndetse zikanabitsimbura mu birindiro byabyo bikomeye ahitwa Siri 1 na Siri 2 mu gace ka Mbau ka Moçimboa da Pria.
Igikorwa cyo gushakisha no kuvumbura izi ntwaro cyakozwe mu rwego rwo gukumira ko ibi byihebe byazagaruka bikongera kwisuganya, gusubukura ibikorwa by’iterabwoba no guhungabanya umutekano wari umaze kugaruka muri aka gace.




ABISUNZE says:
Ukwakira 16, 2022 at 7:10 pmMurakoze kutugezaho amakuru ku gihe!