Mozambique: Ingabo z’u Rwanda zasannye ishuri ryatwitswe n’ibyihebe

Guverinoma ya Mozambique yashimiye Inzego z’umutekano z’u Rwanda zoherejwe kurwanya iterabwoba mu Ntara ya Cabo Delgado zasannye Ishuri Ribanza rya Ntotwe, riherereye mu bilometero 25 uvuye ku Karere ka Mocímboa da Praia, ryari ryaratwitswe n’umutwe w’ibyihebe wa Ansar al-Sunna.
Umuhango wo gushyikiriza abaturage icyo gikorwa remezo wabaye ku wa Kabiri tariki ya 11 Kamena 2024, ukaba wayobowe n’Umugaba w’Inzego z’Umutekano z’u Rwanda ziri muri ubwo butumwa Maj. Gen. Alex Kagame.
Ku wa 3 Mutarama 2024, ni bwo iryo shuri ryatwitswe n’ibyihebe byateye icyaro riherereyemo, ariko ntyuma Inzego z’umutekano z’u Rwanda (RSF) zikahagarura ituze ndetse zikanafasha abaturago kugaruka mu byabo.
Bivugwa ko ibyihebe byahise bihungira mu kindi cyaro cya Naquitenge kiri mu Karere ka Mocímboa da Praia, ariko inzego z’umutekano z’u Rwanda zarabikurikiye ndetse zifata ibikoresho bya gisirikare byari bifite, amagare n’ibiribwa bari basahuye mu biturage.
Ibikoresho byafashwe byahise bishyikirizwa ba nyirabyo mu byaro bya Ntotwe na Chibanga. Inzego z’umutekano z’u Rwanda ni na bwo zahise ziyemeza gusana iryo shuri zikarishyikiriza.

Uyu muhango wo kumurika iyi nyubako witabiriwe n’abaturage basaga 3000 habariwemo n’Ingabo za Mozambique.
Nanone kandi Inzego z’umutekano z’u Rwanda zatanze amakayi asaga 1000, amakaramu 1000 byahagwe abanyeshuri 500 mu gihe abarimu bahawe amakaye manini n’amakaramu ndetse n’inzitiramibu zihabwa abagore bitegura kubyara.
Umugaba w’Inzego z’Umutekano w’u Rwanda Maj. Gen. Alex Kagame, yashimye ubuyobozi bw’Akarere ka Mocímboa da Pria kubwo gukorana neza n’ingabo z’u Rwanda mu gucungira abautage umutekano no kubahindurira imibereho.
Yasabye abaturage gutangira amakuru ku gihe ku bikorwa bakeka ko biyobowe n’iterabwoba.
Umuyobozi w’Akarere ka Mocimboa da Praia, Sergio Domingo Cypriano wavuze mu izina rya Guverinoma ya Mozambique, yashimye inzego z’umutekano z’ibihugu byombi ku kazi zimaze gukora mu guhashya ibyihebe no kugarura ituze mu baturage ba Cabo Delgado.
Yaboneyeho gusaba ababyeyi kohereza abana babo ku ishuri ndetse bakarushaho kwimakaza imikoranire bafitanye n’inzego z’umutekano z’u Rwanda n’iza Mozambique.

