Mount Kenya yahaye Imbuto Foundation miliyoni 209.5 Frw 

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Werurwe 28, 2022
  • Hashize imyaka 3
Image

Mount Kenya yavuguruye amasezerano yo gufasha Umuryango Imbuto Foundation kurihira amashuri abana 100 batishoboye azamara imyaka itanu.

Aya masezerano afite agaciro k’amadolari y’Amerika 205,000 (amafaranga y’u Rwanda asaga ) azatangwa mu rwego rwo gushyigikira gahunda y’Umuryango Imbuto Foundation yo gufasha abana b’abahanga ariko baturuka mu miryango itishoboye.

Aya masezerano yashyizweho umukono n’Umuyobozi wungirije w’Imbuto Foundation Geraldine Umutesi, hamwe n’Umuyobozi wa Mount Kenya University Prof. Simon Gicharu.

Prof. Simon Gicharu yavuze ko zimwe mu ndangagaciro bagenderaho, gutanga no kugira neza biza imbere imbere ya byose.

Ati: “Dutanga ubufasha mu rwego rwo kuzamura no gutera akanyabugabo aba bana, kuko ni ejo hazaza h’ibihugu byacu, njye nemera ko gutanga biruta guhabwa ni muri urwo rwego dutanga ubufasha kuri aba bana kuko ni bo terambere u Rwanda rwiteze.”

Yakomeje avuga ko ubu iyi kaminuza irimo kubaka hoteli, ariko atari iyo kuriramo no kuryamamo gusa kuko igomba kujya iha akazi abana basoje amashuri ajyanye n’ibyamahoteli, ndetse n’abakirimo kwiga bakimenyerezamo umwuga.

Byitezwe ko imirimo yo kubaka iyo hoteli y’akataraboneka izasozwa kubakwa muri Mutarama 2023.

Umuyobozi wungirije w’umuryango Imbuto Foundation Umutesi yavuze ko nkuko Imbuto ari umuryango na Mount Kenya yabaye umuryango, kuko zimwe mu mbuto yayo zimaze kuvamo “ibiti by’inganzamarumbo”.

Ati “Nkuko turi umuryango mu Imbuto Foundation, tunejejwe no gufatanya n’umuryango mugari wa Mount Kenya kuko wafashije imbuto zacu kuvamo ibiti by’inganzamarumbo. Gushora imari mu burezi ni imwe mu mpano nziza wagenera buri mwana wese.”

Yakomeje avuga ko ivugururwa ry’aya masezerano ryabaye kubera icyizere cyabayeho hagati y’imiryango yombi, akaba agiye gufasha abana mu iterambere ryabo bwite ndetse n’iry’Igihugu muri rusange.

Umwe mu bana basoje mu cyiciro cy’imyaka 5 yabanje Noella Claire d’Assise Dushakimana, yavuze ko ubufasha yahawe bwatumye agera ku ntego ze.

Noella yagize ati: “Nyuma yuko nujuje ikizimini cya Leta aho nigaga mu Rwunge rw’Amashuri rwa Byimana, ndi umwe mu bahawe iyi buruse nyikoresha neza, kuko natsinze mu cyiciro cya mbere. Yamfashije kugera ku ntego zanjye zirimo ubumenyi nahakuye ubu ndimo gukoresha hanze nikorera, ndashima cyane Imbuto Foundation ndetse na Mount Kenya.”

Yakomeje avuga ko ubumenyi yahawe agiye kubukoresha afasha abandi bana, ndetse mu gihe atarabona aho akorera ubu akaba ari umufotozi ndetse akaba anatunganya amashusho.

“Edified Generation” ni gahunda ya Imbuto Foundation yatangiye mu 2003 igamije gufasha abana baturuka mu miryango itishoboye ariko baba baratsinze amasomo yabo badafite ubushobozi bwo kuba bakomeza kwirihira amafaranga y’ishuri no kubona ibindi bikoresho bya ngombwa nkenerwa ku munyeshuri. 

Imbuto Foundation igenera buri munyeshuri mu bo ifasha inkunga yo kwishyura amafaranga y’ishuri, ubuvuzi n’ibikoresho by’ishuri.

Mu gihe cy’ibiruhuko kandi, Imbuto Foundation ihuriza aba bana mu mahugurwa, ikabahugura k’uko bakwiteza imbere mu rwego rwo kubategura kuzavamo abantu b’ingirakamaro.

Aya masezerano yashyizweho umukono n’Umuyobozi wungirije w’Imbuto Foundation Geraldine Umutesi hamwe n’Umuyobozi wa Mount Kenya University Prof Simon Gicharu
Aya masezerano afite agaciro ki 205000 by’amadolari azamara imyaka 5
Noella yavuze ko ubumenyi yahawe buzamufasha kugera ku ntego ye
Umuyobozi wa Mount Kenya University Prof Simon Gicharu
  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Werurwe 28, 2022
  • Hashize imyaka 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE