Mosengwo Tansele na Akayezu Jean Bosco bakiriwe muri Gorilla FC

  • SHEMA IVAN
  • Nyakanga 14, 2025
  • Hashize ukwezi 1
Image

Gorilla FC yasinyishije Umunye-Congo Mosengo Tansele, uzayikinira umwaka umwe, inatangaza ko Akayezu Jean Bosco wakiniraga AS Kigali ari umukinnyi wayo kugeza mu mpeshyi ya 2027.

Kuri uyu wa Mbere, tariki ya 14 Nyakanga 2025, ni bwo Gorilla FC yatangaje ko yongereye abakinnyi bashya mu bo izakoresha mu mwaka utaha w’imikino wa 2025/26.

Tansele yari amaze ukwezi n’igice asheshe amasezezerano yari afitanye na Kiyovu Sports kubera kutubahira ibiyakubiyemo.

Uyu mukinnyi ukina hagati asatira yavuzwe cyane muri Rayon Sports ariko iyi kipe iza kwikura mu biganiro nyuma yo gusabwa amafaranga y’u Rwanda asaga miliyoni 20 ngo ayisinyire.

Nyuma yo gutangaza aba bakinnyi, bagomba guhita basanga abandi bagafatanya imyitozo yitegura umwaka w’imikino utaha uzatangira ku wa 15 Kanama 2025.

Akayezu Jean Bosco ni umukinnyi mushya wa Gorilla FC
Akayezu Jean Bosco yasinye amasezerano y’imyaka ibiri
Mosengo Tansele yasinye amasezerano y’umwaka
  • SHEMA IVAN
  • Nyakanga 14, 2025
  • Hashize ukwezi 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE