Miss Uganda 2023 yashimiye abamushigikiye muri Miss World

Miss Uganda 2023 Hanna Karema Tumukunde witabiriye akanitwara neza mu marushanwa y’ubwiza ku rwego rw’Isi (Miss World 2024), yashimiye byimazeyo abamushyigikiye muri ayo marushanwa yahuzaga banyampinga baturutse mu bihugu bitandukanye byo ku migabane y’Isi, yabaga ku nshuro ya 71.
Uyu mukobwa wegukanye ikamba ry’ubwiza muri Uganda mu 2023, yitwaye neza mu marushanwa ya Miss World yasojwe mu cyumweru gishize, aho yabaye umwe mubatsindiye rimwe mu makamba yahatanirwaga.
Tumwe mu duce yitwayemo neza tw’iryo irushanwa, harimo akirushanwa ry’ubwiza bufite intego (beauty with purpose) ndetse n’ikamba rya nyampinga w’Afurica ku Isi.
Nyuma yo gushyikirizwa ikamba rya Miss world Africa, yagaragaje akari ku mutima.
Yagize ati: “Mwarakoze guha agaciro ibikorwa byanjye, mukampa amahirwe akomeye yo kwerekana icyo nshoboye, mbasezeranyije gukomeza kujya mbere nkagera ku byiza burenze, ni ntambwe ikomeye kuri Afurika, natewe ishema no guhagararira igihugu cyanjye ku ruhando mpuzamahanga, ncishijwe bugufi n’ishimwe no gushima Miss World ku bw’aya mahirwe.”
Hanna Karema Tumukunde ni Miss Uganda 2023, akaba akomoka kuri nyina w’Umunyarwandakazi hamwe na Se w’umuhima, bumwe mu bwoko bw’abakomoka muri Uganda mu gace ka Ankole.
Miss Uganda 2023, Hannah Karema Tumukunde yatorewe kuba Nyampinga wa Uganda tariki 18 Werurwe 2023, mu bakobwa 20 bahataniraga iri kamba, mu birori byaberega mu nyubako ya ‘UMA Multi-Purpose Hall’ iri mu Mujyi wa Kampala.
Uwegukanye ikamba rya Miss World 2024, ni umukobwa wo muri Czech, Krystna Pyszková, naho Yasmnia Zaytoun aba Igisonga cya Mbere anegukana ikamba rya Miss World Asia, Miss Hanna Karema Tumukunde yegukanye ikamba rya nyampinga w’Isi ku mugabane w’Afurika ndetse n’abandi batwaye amakamba atandukanye.
Miss World ni ryo rushanwa ry’ubwiza rimaze igihe kinini, rinafatwa nk’iriruta andi marushanwa y’ubwiza yose.
Ryatangiriye mu Bwongereza mu 1951, ritangijwe na Eric Morley afatanyije n’umugore we Julia Morley ari na we wasigaye ariyobora nyuma y’uko umugabo we atabarutse mu 2000.
Eric Douglas Morley watangije Miss World yavukiye mu Mujyi wa Londres mu Bwongereza.
Irushanwa rya Miss World 2024, ryatangiye ku wa 18 Gashyantare 2024, Ibihembo nyamukuru bikaba byaratanzwe ku wa 9 Werurwe 2024.

